Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Abashinwa barakataje mu rugamba rwo kwigarurira ubuhangange.

Ubushinwa burakateje mu guhatanira kuba igihangange ku isi. Ibi bigaragarira muri gahunda bwihaye, aho ubushakashatsi mu ngeri nyinshi cyane cyane ikoranabuhanga riri kuzamuka ku rwego ruhangayikishije ibindi bihugu nka USA, France na England. Ni muri urwo rwego ruri kohereza ibyogajuru bitabarika mu kirere.

Igikurikiyeho ni icyabatijwe kugira ibyogajuru byinshi mu kirere) bukaba bugiye kohereza ikindi cyogajuru bise Shenzhou 8 kikazafatana n’ikindi cyogajuru cyagenewe kwifashiswa nka laboratoire y’ubushakashatsi bwo mu kirere kitwa Tiangong-1 cyoherejwe nayo yoherejwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ni ubwambere Ubushinwa buzaba buteranyirije ibyogajuru bibiri icyarimwe byose biri mu kirere.
Shenzhou8 izamara iminsi 12 ifatanye na Tiangong-1 mbere yuko igaruka ku isi, ikaba itwayeyo amafi, ibihingwa n’iminyorogoto murwego rwo gukora ubushakashatsi mu rugamba rwo gushaka kumenya niba haba hari ubuzima mu isanzure, ku yimdi mibumbe itari uwo dutuyeho.

Twababwira yuko kandi Ubushinwa buteganya kubaka station yabwo bwite mu mwaka wa 2020 n’ub wo bwose izaba ari ntoya ugereranyije n’isanzwe ikoreshwa n’urugaga rugizwe na USA, Uburusiya, Uburayi ndetse na Canada

Source: bbc.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya