Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Colombia: Imyigaragambyo yitiriwe igitsina !

Iyi myigaragambyo yakozwe n'abagore 300 bo muri kimwe mu byaro byo mu gihugu cya Colombia cyitwa Santa María del Puerto de Toledo de las Barbacoas, aho bose bajurije hamwe umugambi wo kutongera kubonana n'abagabo babo (kwanga gutera akabariro).

Impamvu yo kwigarangambya kwabo nta yindi kwari ukwamagana ihezwa aka gace bari batuyemo kuko nta muhanda bagira, bigakubitaraho no kuba bagaya cyane abatware babo kuba barebera ikintu nk'icyo: umuhanda umwe rukumbi iki cyaro gifite umaze imyaka 163, ufite km 57, birumvikana ko utakoreshwa n'ibikoresho by'iki kinyejana (imodoka).
Nkuko byemezwa n'uwari uyoboye iyo myigaragambyo, Madamu Luz Mariano Marina Castillo, aba bagore batangarije abatware babo icyemezo bari bafashe bagira bati:" Ntituzongera gufungura amaguru yacu nituba tutarabona umuhanda !"
Buri mugoroba barahuraga bakaganira bagahana amakuru y'aho urugamba rwabo rugeze, bamwe bakaba banatangaza ko bari bariyubakiye ibyumba bindi bagahunga abagabo babo. Ikibazo cyabo cyaje kumvwa, maze taliki 18 Ukwakira umuhanda bari bamaze amezi 3 n'iminsi 19 basaba babona utangiye guharurwa. Akababaro k'abagabo gashobora kuba kariyongereye kuri uwo munsi , dore ko ngo nabo bari bamerewe nabi batakibashije kwihanganira kurara ukubiri n'abakunzi babo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya