Nyuma y'inkuru zavuzwe hirya no hino z'abapadiri bagiye bavugwa ho kuba basambanya abana b'abahungu, ubu haravugwa ibindi: Inkuru dukesha ikinyamakuru Il foglio cyo mu gihugu cy'ubutaliyani iravuga ko hari inzu y'abapadiri (abbaye) ndetse n'abandi bihaye Imana umukuru wa kiliziya gatolika Papa Benedigito yafunze nyuma yo kwakira ibirego ku myitwarire idahwitse y'aba bihayimana babarizwaga muri iyi nzu.
Iyi nzu iri mu gace kitwa Santa-Croce in Gerusalemme mu mujyi wa Roma, bikaba ivugwa ko abihayimana biberaga ahagangaha batakoraga icyo batorewe ahubwo ko bo biberaga mu bindi nko kwikundira umuziki kuburyo aho babaga hasaga n'akabyiniro (night club). Uyu muco ngo si n'uwavuba: ni akamenyerewe guhera, imyaka 500 irashize !!! Iyi nzu yari izwiho kwakira ibirori byatumirwagamo ibyamamare byo mu rwego rwo hejuru nka Madonna. Ibirori ngo byaje kuba ibirori ubwo muri ako gace k'abihayimana hageraga umubikira mushya wahoze ari umubyinnyi mu kabari mbere yo kuyoboka iy'ikibikira... uyu nawe yajyaga agira imyiyereko yajyaga atanga.
Iyi mpamvu ariko siyo nyamukuru yatumye iki cyemezo gisa n'igikarishye gifatwa. Iza ku isonga, ni isesagura ry'umutungo ! Ibi byakubitiragaho na kiriya kibazo cyo kwangiza izina rya kiliziya gatolika kubw'amafoto y'abo babikira n'ibyo bitaramo yari yaratangiye gusabagira. Ikindi ngo aho hantu hari habitse bimwe mu bintu bivugwa ko byaba byarakoreshejwe mu kubamba Yesu nk'umusaraba ndetse n'ikamba ry'amahwa yambitswe.
Abari bagize iyo nzu bajyanywe mu mpande enye z'ubutaliyani kubana mu yandi mazu y'abihayimana. Reka twizere ko batazabanduza iyo mico mibi yabo.
Shakisha kuri ino site
pa
Abihayimana ba kiliziya gatolika bakomeje kubaka izina !
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário