Mu gihugu cy’u Buholandi haravugwa inkuru y’ababyeyi babiri (umugabo n’umugore b’imyaka hagati ya 44 na 43) bari mu mazi abira gushaka gucuruza umwana wabo w’imyaka umunani.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Algemeen Dagblad, impamvu yo gushaka kugurisha ikibondo cyabo ni amadeni atagira ingano bari bafite hirya no hino, bakaba barashakaga kumugurisha n’umugabo w’imyaka 32 ngo amusambanye, hanyuma nawe niko kubaha amafaranga runaka !
Imana yakinze akaboko iki gikorwa kiza kuburizwamo nyuma y’uko umwe mu bantu ba bugufi b’uriya muryango abivumburiye hanyuma agatabaza inzego za polisi nayo yahise itabara idatindiganyije. Uyu watabaje yavumbuye uyu mugambi mubisha biturutse kuri mudasobwa ngendanwa yari yatiriye ise w’uriya mwana, niko kubonamo za email abagurisha n’ugura bagiye bahanahana ndetse n’amafoto y’uwagurishwaga. Igiciro bashakaga kumugurisha ho nicyo kitaramenyekana n’ubu.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo aba babyeyi bashyikirijwe urukiko, ndetse n’umukiliya wabo. Bose bakaba bakurikiranyweho ibyaha birebana no gushora abana bato mu busambanyi, gukora no guhanahana amafoto y’ubwambure bw’abana bato (abus sexuels sur un enfant et matériel de pornographie infantile).
Sem comentários:
Enviar um comentário