Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje kuvugwa urubanza rudasanzwe rw'abavandimwe babiri.
Aba bavandimwe barashinjwa urupfu rw'umusore Sir Xavier Brooks wari ufite imyaka 19 igihe yarasirwaga imbere y'inzu y'akabyiniro yitwa Le Code Davinci iri mu mugi wa Chandler muri Leta ya Arizona. Hari taliki 12 Gahsyantare 2010.
Nyuma yo kwakira ubuhamya butandukanye, polisi y'uriya mugi yahise ita muri yombi undi musore witwa Orlando Nembhard nawe w'imyaka 19, kuko byemezwaga ko umuntu wakuruye imbarutso yari we.
Ikibazo cyasaga naho cyari gikemutse ariko ibintu biza gusubira irudubi nyuma y'amezi atanu ubwo hamenyekanaga ko uyu Orlando wari mu maboko ya polisi afite undi muvandimwe w'impanga ye basa nk'intobo, nawe akaba yari ari ahabereye ubwo bwicanyi. Orlando N. yaje guhita asabirwa kurekurwa, bityo iperereza rigakomeza. Impamvu nta yindi ni uko amategeko ya kiriya gihugu yemeza ko icyaha ari gatozi (nta waryozwa icyaha cy'undi).
Igikomeje guteza urujijo ni uko aba bavandimwe babiri nta n'umwe ushaka gutangaza ukuri, ikindi kandi amakuru aturuka mu batangabuhamya aravuguruzanya cyane, dore ko hari abavuga ko uwakuruye imbarutso yari yambaye umwenda w'umweru hejuru, abandi bakavuga ko andi mabara. Nkuko bitangazwa n'umuvugizi wa polisi ya Arizona, uru rubanza rushobora kumara igihe kinini.
Mu gihe hataramenyekana umwicanyi muri aba bavandimwe bombi, ubu bose bibereye mu buzima busanzwe, usibye ko batemerewe kubonana cyangwa kuvugana na gato.
Shakisha kuri ino site
pa
Aho ubutabera bugongana n'itegeko
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário