Mu minsi ishize nibwo urubuga rwa BusinessWeek rwasohoye urutonde rw’imijyi ifite ubuzima buhenze kurusha indi ku isi. Bimwe mu bintu bitangaje bigaragara kuri uru rutonde ni imigi y’ ibihugu bishya nka Australia, aho bivugwa ko mu myaka ibiri ishize nta n’umujyi n’umwe wo muri kiriya gihugu wagaragaraga mu mijyi ijana ifite imibereho ihenze kurusha indi. Ikindi gihugu gifite imijyi iri kuzamuka ku buryo butangaje ni Singapore,na Venezuela. Ubuyapani bukomeje kwiharira igihugu gihenze cyane ku isi n’imijyi igera kuri 4 mu mijyi ifite imibereho ihenze, mu gihe imijyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahoze igaragara cyane kuri uru rutonde yamanutse bigaragara.
1. Tokyo
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) rihagaze amadolari 20,8 ni ukuvuga hafi ibihumbi 13 by’amanyarwanda.
icupa rya byeri rihagaze amadolari 10,56 (6300 frw)
ikiro cy’umuceri: $ 9,8 ( 6 000 Frw)
amagi 12: $ 4.50 (2700 frw)
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $ 24,80 (14 880 Frw)
Gukodesha icyumba ( apartment y'ibitanda bibiri): $ 4 352 ku kwezi (3 000 000Frw )
Tokyo imaze igihe kinini iri kuri uyu mwanya, nyamara ikigo gishinzwe ibarurishamibare cyo mu buyapani cyo cyemeza ko habayeho igabanuka ry’ibiciro ku buryo bugaragara.
2. Oslo, Norway (Norvege): Ni umuji w'ubucuruzi n'ibigendanye nabwo. Nawo umaze imyaka itari mike ugaragara kuri uru rutonde.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $45.20
icupa rya byeri $13.18
ikiro cy’umuceri: $6.10
amagi 12: Dozen eggs $8.50
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $18.80
3. Nagoya, Japan: Ni umwe mu mijyi yateye imbere cyane mu by’inganda. Ngo abaturage baho bafite imibereho ntagereranywa (good quality of life). Ku kinyuranyo cy’indi migi, Nagoya ntiyigeze ikorwaho nagato n’ihungabana ry’ubukungu ryashegeshe ibihugu byinshi mu minsi yashize. Ubukungu bwayo ngo bwarakomeje butera imbere ku buryo bufatika.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $19
icupa rya byeri $11.37
ikiro cy’umuceri: $8.50
amagi 12 (Dozen eggs) $ 3.60
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $21.80
4: Stavanger, Norway: Stavanger wahoze ari umugi w’uburobyi. Mu myaka ya za 1960 nibwo watangiye kuzamuka mu bukungu kubera abimukira bawugannye biturutse kuri peteroli yari itangiye gucukurwa mu Nyanja yitwa iya ruguru (North Sea).
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $32.30
icupa rya byeri $12.83
Kilogram of rice: ikiro cy’umuceri: $5.70
amagi 12 (Dozen eggs) $6.80
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $17.30
5: Yokohama, Japan: Yokohama niwo mujyi wa kabiri munini mu Buyapani inyuma ya Tokyo. Ubwawo ufite amasosiyete arenga 300 acuruza ibigendanye n'ikoranabuhanga rigezweho ku rwego rw'isi. Mu bindi bihakomoka ni imodoka na pieces zazo.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $16.90
icupa rya byeri $6.59
ikiro cy’umuceri: $4.20
amagi 12 (Dozen eggs) $2.50
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $21.70
6.Zurich, Switzerland (Suisse): Haboneka ibikorwa by'ubucuruzi, ubwikorezi, mu mwaka ushize wagaragaraga ku mwanya wa 2 ku rutonde rw'imijyi ifite abaturage babayeho neza kurusha ab'ahandi.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $32.90
icupa rya byeri $10.54
ikiro cy’umuceri: $3.70
amagi 12 (Dozen eggs): $7.90
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $19.60
7: Luanda: Luanda, umurwa mukuru wa Angola niwo mujyi wonyine wo muriAfrika ugaragara mu myanya 10, uko bigaragara, ibiciro byaragabanutse muri uyu mugi kuko muw'i 2009 wari uri ku mwanya wa mbere. N'ubwo ubuzima bwaho buhenze ku banyamahanga, uyu mujyi uri muri imwe inafite abakene benshi.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $52.40
icupa rya byeri $6.62
ikiro cy’umuceri: $4.60
amagi 12: Dozen eggs: $5.20
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $13.90
8: Geneva, Switzerland (Suisse): Geneva ifatwa nk'umurwa mukuru w'isi (Global City) : hari ibiro by'umuryango w'abibumbye, ibya croix rouge, ama banki atagira ingano, amasosiyete acuruza servisi z’ioranabuhanga,..mu mwaka wa 2010 wabarurirwaga ku mwanya wa gatatu mu mijyi ifite abaturage babayeho neza kurusha ab’ahandi hose ku isi. Ikurura abakerarugendo batagira ingano.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $33.70
icupa rya byeri $9.12
ikiro cy’umuceri: $4.70 (2820 frw)
amagi 12 (Dozen eggs): $8.60 (5 160 frw)
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $19.20 (11 520 frw)
9: Kobe, Japan: Uyu ni umwe mu mijyi y'ubuyapani ikora ku mazi, birumvikana ko hari ibyambu bitari bike. Ufite n'inganda zitunganya ibikoresho byo murugo (appliances), ibiribwa, ubwikorezi,...haboneka n'ama resitora menshi ateka indyo zo hirya no hino ku isi. Abakunda inyama barahagorerwa iyo bahatembereye kuko zihenda kubi.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $15.60 (9360 frw)
Icupa rya byeri $8.69 (5 214 frw)
ikiro cy’umuceri: $9.30 (5 580 frw)
amagi 12: Dozen eggs: $3.10 (1 860 frw)
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $20.80 (12 480 frw)
10: Bern, Switzerland: Uyu niwo murwa mukuru w’Ubusuwisi, niwo ufite ikicaro cya guverinoma, ufite inganda zitandukanye harimo iza engeneering, precision, izikora amasaha ndetse n’izindi zitunganya ibikoresho by’ubuvuzi, ikoranabuhanga, imodoka,… Marike z’amasaha nka Rolex, Longines, Swatch, na Rado zikorerwa muri uyu mujyi.
Ifunguro ryihuse (Quick Lunch) $28.80 (
icupa rya byeri $7.46
ikiro cy’umuceri: $4.70
amagi 12: Dozen eggs: $8.40
Kwinjira mu nzu mberabyombi kureba filime: $19.10
Undi mujyi wo muri Afrika ugaragara kuri uru rutonde ni Kinshasa, ku mwanya wa 24. Paris iraza ku mwanya wa 20 inyumaya Libreville(Gabon), Moscow iri ku mwanya wa 14, Sydney ku mwanya wa 16 Rio de Janeiro ku mwanya 23 Tel Aviv, Israel ku mwanya wa 29
Twiseguye ku basomyi kubera ikibazo cy'igihe gitoya, guhindura agaciro k'amafaranga ntibyatworoheye.
Sem comentários:
Enviar um comentário