
Alassane Ouattara yavutse tariki ya 1 Mutarama 1942 avukira ahitwa Dimbokro mu gihugu cya Côte d’Ivoire. Se umubyara we avuka muri Burkina Fasso.
Ouattara yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Drexel, ubu risigaye ryitwa Kaminuza ya Drexel riherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka 2 gusa akurikizaho impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) ni ukuvuga mu mwaka w’1967, hanyuma abona impamyabushobozi y’ikirenga (doctorat) mu mwaka w’1972 ; izo mpamyabushobozi za nyuma zombi yazikuye muri Kaminuza ya Pennsylvania aho yize ibijyanye n’ubukungu.
Alassane Dramane Ouattara yashakanye na Dominique Nouvian Folloroux, Umufaransakazi ufite inkomoko y’abayahudi. Bashakanye mu mwaka 1990 bashyingirwa n’uwari umuyobozi w’Umujyi wa Neuilly-sur-Seine, Nicolas Sarkozy, ubu usigaye ari Perezida w’u Bufaransa.
Mbere yo kwinjira muri politiki, Alassane Ouattara yakoze indi mirimo myinshi yerekeranye n’ubucuruzi nk’aho yabaye umucungamari w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari gikorera Washington, D.C., guhera mu mwaka w’ 1968 kugeza 1973. Nyuma y’aho yaje ndetse gushingwa zimwe muri misiyo Banki Ihuza ibihugu bya Leta za Afrika y’Uburengerazuba (BCEAO) yari ifite i Paris mu 1973 kugeza mu 1975, ibyo ndetse biza kumuhesha kuba Umujyanama udasanzwe wa Guverineri w’iyo banki guhera mu 1975 kugeza mu w’1982. Mu 1983 yabaye uwungirije Guverineri wa BCEAO maze ndetse mu mwaka 1988, ku itariki ya 22 Ukuboza aza kugirirwa icyizere asinyira kuyobora ku mugaragaro iyo Banki.
Mu 1990, Perezida wariho icyo gihe muri Côte d’Ivoire, Félix Houphouët-Boigny, yashyize Ouattara ku mwanya w’Umuyobozi wa komite ihuza abaminisitiri muri gahunda yo kurinda icyahungabanya umutungo wa Côte d’Ivoire ; ibyo ariko bikaba bitaramukuye ku mwanya n’ubundi yari asanzwe afite nka Guverineri wa BCEAO.
Nyuma y’aho ndetse yaje no kuba Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire guhera tariki 7 Nzeri 1990 maze asimburwa na Charles Konan Banny ku mwanya wa Guverineri wa BCEAO.
Mu gihe yari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, byigeze kuba ngombwa ko ndetse akora imirimo ya Perezida mu gihe cy’amezi 18 guhera muri Werurwe 1993 kugeza mu Kuboza uwo mwaka, bitewe n’uko ubuzima bwa Perezida Boigny butari bumeze neza. Ndetse ubwo Perezida Boigny yitabaga Imana ku itariki ya 7 Ukuboza 1993, Ouattara niwe wabwiye abaturage iby’urupfu rwa Perezida wabo abereka ko Côte d’Ivoire ibaye imfubyi.
Nyuma y’urupfu rwa Houphouët-Boigny habayeho irwanirwa ry’ubutegetsi hagati ya Ouattara na Henri Konan Bédié, bashaka uwaba Perezida maze Bedié atsinze Ouattara nawe ahitamo kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari asanganywe asubira gukora mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari nk’uwungirije Umuyobozi Mukuru ; aho yahakoze kugera tariki ya 31 Kamena 1999.
Mu matora ya Perezida yabaye mu w’1995 muri Côte d’Ivoire, bivugwa ko mu rwego rwo kugira ngo babuze Ouattara kwiyamamaza, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Côte d’Ivoire bashyizeho itegeko rivuga ko nta muntu wemerewe kwiyamaza adafite ababyeyi bombi baturuka muri Côte d’Ivoire, ariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ariyo Rassemblement Démocratique des Républicains (RDR) na Parti Démoctratique de Côte d’Ivoire (PDCI) basaba Ouattara kubabera umukandida batitaye kuri iryo tegeko ryari ryasohotse.
Twababwira ko Djéni Kobina wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iryo shyaka yahuye na Ouattara bwa mbere ku itariki 3 Kamena 1995, ari yo tariki Kobina avuga ko Ouattara yamubwiye ko yiteguye kwinjira muri iryo shyaka ; ubwo mu magambo ya Ouattara yagiraga ati : « Niteguye kubasanga. »
Kuri iyo tariki tumaze kubabwira hejuru ariko, n’ubwo Ouattara yari yemeye kwinjira mu iryo shyaka, bashatse kumugira umukandida ku mwanya wa Perezida arabyanga kuko yari azi ko byateza amakimbirane mu gihugu, bityo bituma uwari umukandida w’ishyaka PDCI, Henri Konan Bédié abifashijwemo n’akavuyo kavutse mu matora gatewe na Laurent Gbagbo wari mu ishyaka rya FPI atsinda amatora ku buryo bworoshye.
Mu 1998, ubwo Ouattara yari mu Bufaransa aho yari mu mirimo nk’umwungiriza w’Umuyobozi Mukuru w’ikigega Mpuzamahanga cy’imari (FMI/ IMF), yatangaje ko yifuza gusubira muri Côte d’Ivoire ndetse akagira uruhare muri Politiki yaho, maze ubwo yasubiraga mu gihugu cye, mu mwaka w’1999 ahita atorerwa kuba Perezida w’ishyaka rya RDR ndetse iryo shyaka ryiyemeza kuzamutanga nk’umukandida mu matora ya perezida yari gukurikiraho kuko yari amaze kubona impapuro zemeza ko we n’ababyeyi be baturuka muri Côte d’Ivoire.
Abataramwifuzaga bahise bamurega guhimba izo nyandiko, iperereza ryarakozwe maze Perezida Bedié atangaza ku mugaragaro ko Ouattara aturuka muri Burkina Faso, ndetse impapuro zo kumufunga zirasohoka uretse ko icyo gihe Ouattara yari yarasubiye mu Bufaransa.
Ubutegetsi bwa Bedié bwaje guhirikwa n’ubutegetsi bwa gisirikare ku itariki ya 24 Ukuboza 1999, Ouattara asubira muri Côte d’Ivoire. Itegeko-Nshinga ryaje guhindurwa mu w’2000 ariko rikomeza kwemeza ko nta wemerewe gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida atavuka ko babyeyi bombi bakomoka muri Côte d’Ivoire, bityo Ouattara ntiyabasha kwiyamamaza mu mwaka w’ 2000.
Babajije Perezida wa Burkina Fasso, Blaise Compaoré icyo avuga ku nkomoko ya Ouattara yabasubije abaseka cyane muri aya magambo : “Icyo ni ikibazo cyoroshye. We ubwe ntabwo aturuka muri Burkina Faso, ntabwo ariho yavukiye, siho yashatse, yewe si naho akura inkomoko, ikirenze kandi yabaye Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire."
Igitangaje ni uko Perezida Gbagbo ari we wemereye Ouattara ko ashobora noneho kuba yatanga kandidatire mu matora ya 2010. Ibyo Gbagbo yabitangaje tariki 6 Kanama 2007, hanyuma ishyaka rya Ouattara RDR rimutangaho umukandida.
Umwaka ushize w’2010, niho amatora Gbagbo yari amaze agihe atinza, kuko ubundi bigaragara ko manda ya Gbagbo yari yararangiye mu mwaka wa 2005, noneho yemeye ko aba. Gbagbo yahatanye na Ouattara ariko haza kuvuka ikibazo cy’ubukererwe bwo gutangaza ibyavuye muri ayo matora kuko ubwo bendaga kubitangaza kuri televiziyo, Umuyobozi wari ugiye kubitangaza yashikujwe impapuro byari byanditseho, ariko ibyo byabaye nko gutinza igihe gusa kuko nyuma y’aho ku itariki ya 2 Ukuboza 2010, komisiyo yigenga y’amatora muri icyo gihugu yatangaje Alassane Ouattara nk’ uwatsinze amatora ariko ntibabyumva kimwe n’Inama nkuru ishinzwe Itegeko-Nshinga.
Iyo nama Nkuru ishinzwe Itegeko-Nshinga yaje gutesha agaciro amajwi agera ku 50.000 angana na 10% by’amajwi yose, yari yaturutse aho Ouattara avuka, ibyo bituma Gbagbo ariwe werekanwa ku mugaragaro ko yatsinze amatora. Ntibyaherukiye aho, imipaka ya Côte d’Ivoire yarafunzwe, urujya n’uruza rw’abanyamahanga muri Côte d’Ivoire rurahagarikwa, Gbagbo arahizwa tariki ya 4 Ukuboza ku manywa y’ihangu na Perezida w’Inama y’igihugu ishinzwe Itegeko-Nshinga. Hashize amasaha make Ouattara nawe atangaza ko yakoze iyo ndahiro.
Umuryango w’Afurika, uw’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo bose ni bamwe mu bataremeye ishyirwaho rya Laurent Gbagbo nka Perezida wa Côte d’Ivoire. Sibwo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari se na cyo kirahiye ko kitazongera gukorera muri icyo gihugu ?
Tariki 8 Ukuboza 2010, niho Inama y’Umutekano y’ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye nayo itangaje ko uwatsinze amatora ari Alassane Ouattara, kandi isaba abafatanyabikorwa bayo bose ko bakwemera ibyo nk’ihame. Nibwo imyivumbagatanyo itangiye, ariko Ouattara akomeza gusaba Gbagbo ko bagirana ibiganiro ariko Gbagbo ntabikozwe, aranangira.
Nk’uko nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe, Ouattara yaje kubona ko nta bundi buryo yakoresha ngo yumvikane na Gbagbo nibwo atangiye gukoresha imbaraga za gisirikare zamufashije kwigarurira igice kinini cy’igihugu.
Nk’uko rero twatangiye tubivuga ndetse bikaba byaragiye bivugwa mu makuru yabanjije, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2011, niho Gbagbo yatawe muri yombi mu nyubako ye iri ahitwa Abidjan.
Mu gusoza twababwira ko Alassane Ouattara agiye ku butegetsi afite akazi katoroshye kuko muri ako kaduruvayo kose igihugu cya Cote d’Ivoire cyahangirikiye bikomeye haba mu rwego rw’ubukungu ndetse no mu mibanire y’abaturage bacyo muri Rusange.
Shakisha kuri ino site
pa
Alassane Ouattara Perezida wa Cote d'Ivoire ni Muntu ki
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário