Abantu benshi ngo ntibajya bamenya ko ibyishimo biri iruhande rwabo, ahubwo birirwa biruka inyuma y’imiya batekereza ko ariho bazakura umunezero. Ayo ni amagambo y’umwanditsi uzwi cyane John Gray, aho akomeza asobanura ko ngo aho kugirango abantu babane neza na bagenzi babo bahorana, bahora babashihura ntibamenye ko isoko y’umunezero iri muri bagenzi babo. Uwo mwanditsi akomeza auvuga ko abatekereza ko bazagera ku byishimo ari uko bamaze kubona amafaranga menshi ari ukwibeshya.
Mu gitabo cye ’ Comment Trouver Ce Que Nous Voulons et Garder Ce Que Nous Possédons’ asobanuramo ko iyo umuntu ataratunga amafaranga aba abona ari ryo shingiro ry’ibyishimo, nyamara ngo sibyo. Ibyo uwo mwanditsi abigereranya nk’uko umuntu ukigenda mu modoka bwa mbere abona ibiti byo ku muhanda birimo kwiruka, nyamara ahubwo ari imodoka irimo kugenda. Akomeza avuga ko ari uko bigendekera umuntu utekereza ko amafaranga ariyo azamuha umunezero. Akomeza avuga ko iyo umuntu amaze kumenyera ingendo asigara abona imodoka ariyo igenda atari ibiti bigenda. Bikaba ari nako bigendekera umuntu umaze kubona amafaranga, aho abona ko mu by’ukuri amafaranga atariyo atanga umunezero ahubwo umunezero uri ahandi.
John Gray, yavuze ko abantu batagomba kureka gukora ngo babone amafaranga ahubwo bagomba kubana neza baharanira icyabateza imbere kandi bakifurizanya ibyiza kuko ari ryo shingiro ry’umunezero nyawo, noneho amafaranga akaza yongera umunezero wari uhasanzwe ariko atari umunezero uzanywe n’amafaranga kuko bidashoboka.
Shakisha kuri ino site
pa
Mbese amafaranga=Umunezero?
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário