Niba warigeze kujya muri resitora(restaurant) ugasangira n’ abantu b’ ingeri zitandukanye, ushobora kuba warabonye abantu basa n’ abiyubashye ariko mu by’ ukuri batangira kurya agahinda kakakwica.
Birashoboka ko bene abo bantu baba bataragize amahirwe yo kumenya ko no ku meza haba amategeko ahagenga n’ ubwo wenda iyo utayakurikije ntawe ugufunga cyangwa ngo aguhe ibindi bihano.
Ku meza kimwe n’ ahandi hantu hahurira abantu barenze umwe, hagira amategeko ahagenga. Twifashishije “Wikipedia” na drdaveanddee.com, twabakusanyirije amwe mu mategeko akwiye kubahizwa mu gihe umuntu arimo afata amafunguro n’ abandi :
1. Ni byiza kumenya kurisha ikanya(fourchette/fork) n’ icyuma. Ukamenya ko ufata ikanya mu kuboko kw’ ibumoso naho icyuma ukagifata mu kuboko kw’ iburyo.
Niba ari umwana muto(afite munsi y’ imyaka 6) mwigishe kurisha akayiko(spoon) kuko bitabaye ibyo ni ukuvuga ko yaba arisha intoki kandi mu by’ ukuri si byiza na gato ntago bigaragaza ikinyabupfura.
2. Icara wemye, wirinde kunama mu isahani, ibice by’ amaboko biri hafi n’ ikiganza(poignets et avant-bras/wrists and forearms) bigomba kuba biri ku meza ariko ukirinda kugeza ku nkokora ushyira amaboko ku meza. Ariko na none hari ikosa abantu benshi bakunze gukora : Gushyira amaboko munsi y’ ameza aho atagaragara ! Ntago ari byiza rwose pe.
3. Menya ko atari byiza na gato kuzuza umunwa wawe ibiryo, ni byiza ko wajya utamira bike bike byanakurinda kunigwa n’ ibiryo cyangwa ibindi bibazo biterwa no gutamira ibiryo byinshi.
4. Ni byiza guhekenya utasamye, funga umunwa wawe uhekenye ibyo watamiye kuko si ngombwa ko uwo muri gusangira ku meza amwe agira ibyago byo kubona ibiryo biri mu kanwa kawe, bishobora no kumuviramo kugira iseseme. Kuri iyi ngingo mugomba no kumenya ko bibujijwe kuvuga mu gihe uri ku meza ufata ifunguro ryawe.
5. Birabujijwe kugira icyo uvuga ku mafunguro yateguwe cyane cyane iyo urimo uyagaya(don’ t make any rude comments/ne critiquez pas). Bishobora kugira uwo bica apeti mu bantu muhuriye ku meza mufungura mu gihe wenda we atari yanagize icyo kibazo.
6. Ni byiza gushimira igihe cyose uhawe ikintu, jya ugaragaza ko ushimiye ndetse unagire uti : “Murakoze”.
7. Mu gihe ifunguro ryanyu ritari muri style Buffet/Buffet style, ugomba kubanza ugategereza ko buri wese abona icyo afungura maze ukabona gutangira.
Birumvikana ko iyo ari Buffet (hamwe buri muntu yiyarurira) ntago wategereza undi muntu kuko ashobora kuba ari inyuma ku murongo akazagerwaho amafunguro yawe wafashe kare yahororombye.
8. Si byiza kurya wihuta cyangwa uhuzagurika, jya ufata umwanya wawe wumve uburyohe bw’ amafunguro wateguriwe. Erega ntukarye witekerezaho gusa, ujye unibuka ko hari umuntu byatwaye umwanya kugirango agutegurire ibintu byiza. Niba uri ku meza rero ni byiza gufata byibura amasegonda 5 yo guhekenya mbere yo kugira ikindi kintu utamira.
9. Niba urimo urya ibintu binini urugero rw’ umugati, biba byiza iyo ubanje ukawukatamo uduce duto kuko guterura ikintu kingana umusozi na byo ntago bifite isura nziza.
10. Ntukarenze amaboko isahani y’ umuntu mu gihe ushaka kugira icyo ufata hafi ye(urugero : umunyu, urusenda, mayonnaise, …) ugomba kumubwira mu kinyabupfura akakiguhereza utarinze kumubangamira(gener).
11. Niba ugize ibyago hakagira ikintu kiguhera mu menyo, ntuzatinyuke na rimwe kugikuriramo ku meza. Saba uburenganzira(excuse yourself/ excuse-toi) maze ujye ahiherereye ukemure akabazo kawe, nyuma ugaruke ukomezanye n’ abo wari usize.
12. Niba ugize ikikwanduza ku munwa, fata agatambaro kabugenewe(napkin/serviette), wihanagure ku munwa rwose nta kibazo. Gusa birabujijwe kuba wakwihanagura mu maso hose cyangwa ngo wipfune, iyo bibaye ngombwa na none usaba uburenganzira nk’ uko twabibonye haruguru, ukajya ahiherereye ukitunganya.
13. Niba hari uwagutumiye mu rugo rwe/hoteri cyangwa resitora ngo musangire, iyo mumaze gufata ifunguro ukamushimira ndetse ukanamubwira ko byari biryoshye(biba byiza iyo ushimangiye icyari kiryoshye kurusha ibindi, urugero : Isosi yari nziza cyane !), bigaragaza ko warezwe waba uri umwana cyangwa umuntu mukuru.
Shakisha kuri ino site
pa
Amategeko 13 y’ ibanze akwiye kubahirizwa mu gihe umuntu ari ku meza afata amafunguro n’ abandi
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário