Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Kureba TV amasaha menshi bigira ingaruka ku bana

Nk’uko tubikesha igitabo Les Jeunes s’Interrogent igice cya mbere, Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere bwagaragaje ko televiziyo yabaye nk’ikiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Muri amerika ho hagaragaye umwe mu rubyiruko wamaze amasaha ibihumbi cumi na bitanu(15000) imbere ya televiziyo, ariko ingaruka byamugizeho si nke.

Zimwe mu ngaruka zigaragara ku bana bareba televiziyo amasaha menshi :

Amanota mabi mu ishuri : byagaragaye ko abana nk’aba babona amanota mabi, cyane cyane mu isomo ryo gusoma.

Kutagira umwete wo gusoma ibitabo : Kureba televiziyo bitera ubunebwe mu gusoma.

Ubunebwe : Benshi mu rubyiruko ntacyo bibwiriza gukora iyo baraba televiziyo, baba bategereje ko n’ibiryo babibazanira imbere ya televiziyo.

Kudasabana n‘abo mu muryango : guhora umuntu ahugiye kuri televiziyo bituma atabona n’umwanya wo kugira n’uwo aganira nawe umuri hafi.

Kwiga imico myinshi mibi kandi itandukanye : Kubera ibyo ruba rwabonye kuri za televiziyo, urubyiruko rugira umuhate mu kwigabiza mu bikorwa by’uburwanyi, kwihorera, ibikorwa by’ubwigomeke, batera ubwoba bagenzi babo, bavuga amagambo mabi adafututse akenshi aba ari ayo gukomeretsanya, gusebanya cyangwa se gutukana. Banahigira kandi ibikorwa by’ubusambanyi, kuburyo biba ari byiza kurinda abana kumara igihe kinini kuri televiziyo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya