17. Ingoma ya Rwankeli y’Abalindi Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma–ngabe yabo yitwaga Kabuce. Babarizwaga muri Komini Nkuli ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Nyabihu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu. 18. Ingoma ya Rwankeli y’Abaguyane Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Ingoma –ngabe yabo yitwaga Ndahaze. Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri(ubu ni mu Karere ka Musanze). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu. 19. Ingoma y’u Bugoyi Abami b’icyo gihugu bari Ababanda, Ingoma-ngabe yabo ikaba Nyamwishyura. Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Rubavu). Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu. 20. Ingoma y’u Burera Abami b’icyo gihugu bari Ababanda, Ingoma-ngabe yabo ikaba Bazaruhabaze. Babarizwaga muri Komini Butaro ho mu Ruhengeri na Mutura ho muri Gisenyi(ubu ni mu Karere ka Burera Rubavu) ; ndetse n’igice gito kiri ku butaka bw’u Buganda mu Bufumbira. Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu. 21. Ingoma ya Kingogo Abami b’icyo gihugu ni Abazigaba b’Abahinza. Ingoma– ngabe yabo ikitwa Simugomwa, ikirangabwoko cyabo cyari Ingwe. Babarizwaga muri Komini Satinsyi na Gaseke ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) ; Umurwa mukuru wabo wari i Hindiro na Kabuye muri Satinsyi. Amateka y’u Rwanda ntagaragaza neza abami bazwi ku ngoma y’Abanyakingogo. 22. Ingoma y’u Bunyabungo Ingoma y’u Bunyabungo yari iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo. Ingabe y’U Bunyabungo yitwaga Karya-Mahugu, Abami b’icyo gihugu bari Abashi, Umurwa mukuru w’icyo gihugu wari Rusozi (Bukavu y’ubu). Umwami wamamaye cyane ku Ngoma y’u Bunyabungo mu gihe cy’umwaduko w’Ingoma Nyiginya ni Nsibura Nyebunga, akaba yarivuganywe n’igitero cya mbere Ndoli yagabye mu Buyabungo bwa Nsibura Nyebunga wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Se Ndahiro Cyamatare. Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya u Bunyabungo akabagusha ruhabo. Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma na ryo ararinesha, icyo gihe yica Nsibura Nyebunga umwami w’u Bunyabungo yihimura atyo. Nyuma y’aho ku Ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, u Bunyabungo bwongeye kwigomeka ku Rwanda, kuko Ndoli ntabwo yari yarakigaruriye burundu, ahubwo yakirekeye Abami baho baragitegeka, bakajya bamuzanira amakoro. Icyo gihe Rwabugili yagabyeyo igitero cyari kigamije kurwanya Byaterana, Umwami w’u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu. Ubwo Abashi baneshaga igitero cy’Abanyarwanda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa. Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura. Rwabugili ntiyashizwe, yagabyeyo ikindi gitero. Icyo gitero cyo ku Rusozi ari yo Bukavu y’ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y’u Bunyabungo Karya-Mahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo. Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’UBunyabungo, kwa Katabirurwa. Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana. Ingoma-Ngabe y’u Bunyabungo Karya-Mahugu barayinyaga, Ingoma y’u Bunyabungo izima ityo. Ibitabo byifashishijwe : Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)
Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis) -Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.) -Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger) -Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) -Ingoma I Rwanda (P.SIMPENZWE
Shakisha kuri ino site
pa
Amateka y'Ibihugu-nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo IV
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário