23. Ingoma y’ u Buhunde Ingoma y’u Buhunde yari iherereye mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Kongo, Abami b’icyo Gihugu bari Abahunde, amateka akaba atagaragaza neza Ingoma –Ngabe y’icyo gihugu, umurwa mukuru wabo wari Butembo ariyo Goma y’ubu.Umwami wAbahunde wamamaye cyane ku mwaduko w’Ingoma Nyiginya ni MUVUNYI wa KALINDA wivuganywe n’igitero cyagabwe na Kigeli Rwabugili. Iki gitero cyari icyo « Kumvisha » MUVUNYI wa Kalinda, Umwami w’u Buhunde wanyaze « Imisagara »(umutwe w’inka)yagishiye i Kamuronsi.Icyo gihe Rwabugili yica Muvunyi wa Kalinda Umwami w’u Buhunde, agaruza n’inka bari banyaze, Ingoma y’u Buhunde nayo izima ityo. 24. Ingoma y’Ijwi U Bwami bw’Ijwi bwari buherereye mu Kivu rwagati, Ijwi akaba ari ikirwa kirumbaraye mu Kivu.Abami b’icyo gihugu bari Abashi.Amateka akaba atagaragaza neza Ingoma –Ngabe y’Ingoma y’Ijwi.Umwami wamamaye ku Ngoma y’ikirwa cy’Ijwi ku mwaduko w’Ingoma Nyiginya ni KABEGO, akaba yarivuganywe n’igitero cya mbere Rwabugili yagabye kuri icyo kirwa. Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge aturira abarenze 20, « Icumbi » ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z’abasare bavugama .Iki gitero cya mbere cyo ku Ijwi, cyari kibasiye KABEGO Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere. Hashize igihe kirekire Kigeli yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha, Rwabugili agabayo igitero cya kabiri .Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande .NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka.Ingoma y’Ijwi nayo izima ityo. 25. Ingoma ya Ankole Ingoma ya Ankole yari iherereye mu mu majyepfo y’igihugu cy’u Bugande, Abami b’icyo gihugu bari Abanyankole b’Abahima,Umurwa mukuru w’icyo gihugu wari Mbarara.Amateka ntagaragaza Ingoma –Ngabe yaho.Umwami wamamaye cyane ku mwaduko w’Ingoma Nyiginya ni NTARE IV RWAMIGEREKA wivuganywe n’igitero cyagabwe na Kigeli Rwabugili .Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare.Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo ( iyo yari imitwe y’ingabo za Ankole ), imbunda zabo zahindutse ibifuma.Ingoma ya Ankole izima ityo. 26. Ingoma y’u Rweya Ingoma –Ngabe yabo yitwaga SERA.Icyo gihugu cyategekwaga n’Abami b’Abazigaba baje baturutse mu ntara z’ikiyaga cya Vigitoriya, bityo hakaba hari ahandi hatuye abazigaba benshi nk’I Karagwe muri Tanzaniya. Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w’ingoma Nyiginya yari KABEJA, umwami wo mu RWEYA (Mubari : Komini Ngarama).Ubu ni mu Karere ka Gatsibo. 27. Ingoma y’I Ndorwa Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo,.Ingoma –ngabe yabo yitwaga MURORWA.Babarizwaga muri Komini Giti,Rutare,Muhura,Muvumba ho muri Byumba.Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’ u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cy’ Ubugande.(ubu ni mu Turere twa Gatsibo,Gicumbi na Nyagatare ) Babarizawaga nanone muri Komini Kivuye ,Cyumba ,Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi na Burera). Umwami uzwi cyane mu mateka y’ubwami bwa Ndorwa ni MUSHAMBO GAHAYA I MUZORA.Akaba ari nawe waguye ku rugamba ubwo umwami Cyilima II Rujugira yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma Ndabarasa gutera Ndorwa .Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi Mushambo Gahaya umwami w’ I Ndorwa.Icyo gihe bigarurira ingabe yabo Murorwa.Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho mu Bugande), Umutara n’Umubari,Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’I Gasabo.Ingoma Ndorwa izima ityo 28. Ingoma ya Kibali Abami b’icyo gihugu ni Abega. Ikirangabwoko cyabo cyari IGIKERI.Nta ngoma –ngabe yabo izwi kugeza ubu.Babarizwaga muri Komini Nyarutovu, Gatonde na Cyabingo, ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) umurwa mukuru wabo wari I Gihinga cya Nyarutovu.Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu. Ibitabo byifashishijwe : - Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (Louis de Lacger) - Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) - Ingoma i Rwanda (P.Simpenzwe) Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (Kagame Alexis)
Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (Kagame Alexis)
Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (Murekumbanze Gr.)
Shakisha kuri ino site
pa
Amateka y'Ibihugu-nkiko by'u Rwanda rwa Gasabo V
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário