Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amateka y'Uko u Rwanda Rwagiye Rwaguka V

4.4. Igitero cyatsinze u Bukonya

Ruganzu Ndoli arakomeza atera n’u Bukonya. Abami b’icyo gihugu ni Ababanda. Babarizwaga muri Komini Gatonde ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) ari naho hari umurwa mukuru wabo. Aho ho hakaba harabaye isibaniro kubera ko Ingabo z’u Buhoma zari zahungiye muri icyo gihugu, zifasha iza Bukonya. Ingabo za Ndoli ziranga zirabahashya, igihugu gihinduka amatongo. Icyo gitero kikaba cyarabaye ahasaga mu w’1512. Ingoma – ngabe zabo Rubuga na Ruvugamahame nazo barazinyaga. Ingoma y’u Bukonya izima ityo.

4.5. Indunduro y’Ingoma ya Kibali

Ubusanzwe Ingoma ya Kibali yabarizwaga muri Komini Nyarutovu na Cyabingo ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) umurwa mukuru wabo wari i Gihinga cya Nyarutovu. Abami baho, bari Abega.

Umwami w’Ingoma ya Kibali, Gakeri ka Mukemba amaze kumva ko Ruganzu Ndoli yazengereje ibihugu by’ibituranyi, we yiyemeje kwitanga kuko igihugu cye cyari gito gifite n’amaboko make ku buryo kitari guhangana n’Inkuke nka Ndoli. Ikindi yashakaga kurwanaho ni abaturage b’igihugu cye, kugira ngo badatwarwaho iminyago, bakazagirwa abacakara imyaka myinshi, kuko we byagaragaraga ko amaze gusaza.

Icyo gihe yize ubucakura bwo gusanganira Ruganzu azanye n’Ingabo ze, ahita amugaragariza ko aje kumufasha gutsinda Ingoma y’u Bukonya. Urugamba rwararemye koko Ingoma y’u Bukonya iratsindwa. Ayo masezerano yo kugirirana imimaro yabayeho ahasaga mu w’1512.

Ibyo gutsinda u Bukonya birangiye, Gakeri ka Mukemba umwami wa Kibali yigira inama y’ingenzi, asaba Ruganzu Ndoli umwami w’u Rwanda ko bagirana imimaro, icyo gihe Ruganzu ntiyazuyaza arabyemera.

Gakeli ka Mukemba agiye gutanga, yatanze itegeko - hame ko Umuhungu we Mutajabukwa wari ugiye kumusimbura ku Ngoma, agomba kuyoboka Ruganzu,nta yandi mananiza. Mutajabukwa nawe yumvira inama za se agira amakenga cyane kuko nawe yari mu ngabo zashyize mu bikorwa amayeri ya Se yo kujya gufasha Ruganzu gutsinda Abakonya, n’uko ayoboka Ruganzu,nawe amuha Ubutware bwo gutwara Kibari yose ,areka icyubahiro cy’ubwami. Ingoma ya Kibali nayo isenyuka ityo.

Inkurikizi yabayeho, n’uko Abanyakibali bose bishimiye ubutegetsi bwa Ruganzu, nabo babuyoboka bivuye inyuma, kuko Umwami wabo yari yabibakanguriye. Mutajabukwa nawe acengera ubutegetsi bwa Ruganzu cyane ku buryo yabaye inkoramutima ye yo mu Rwego rwo hejuru. Ku Ngoma zakurikiyeho Umwuzukuru wa Ruganzu Ndoli ariwe Kigeli II Nyamuheshera, yabagororeye ko Abakobwa babo (Abegakazi) aribo bagomba kuzajya bavamo Abagabekazi. Iryo tegeko rirahama kugeza ku ndunduro y’Ingoma ya cyami, Abega n’Abanyiginya bari bakiri isanga n’ingoyi basangiye Ingoma.

4.6. Igitero cyatsinze u Bunyambilili

Ruganzu Ndoli ntiyagohetse yigarurira u Bunyambilili bwa Gisurere cy’i Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Nymagabe) Ingoma y’u Bunyambilili nayo yari iy’Abarenge bo mu muryango w’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza wabo, bakaba bari abo mu bwoko bw’Abasinga. Ubwami bw’u Bunyambilili bwari buherereye muri Komini Musebeya, Muko na Karambo byo ku Gikongoro (Mu Karere ka Nyamagabe) Ndetse no mu Karere k’Itabire ho ku Kibuye (ubu ni mu karere ka Karongi). Amaze gutsinda u Bunyamblili agerekaho n’u Bwanamukari bwo muri Butare, yica Nyakarashi w’i Zivu ho muri Komini Shyanda(ubu ni mu Karere ka Gisagara) yica na Mpandahande w’i Ruhande ahubatse Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, arakomeza atera Nyaruzi Umwami w’i Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara ).

Ingoma-Ngabe yabo “Nkunzurwanda” barayinyaga, Ingoma y’Abarenge izima ityo.


4.7. Igitero cyatsinze u Bugoyi

Ruganzu Ndoli, amaze gutsinda u Bunyambilili, ntiyanyurwa, yogoga imanga n’impinga za Rutsiro, yigarurira u Bugoyi, Abami b’icyo gihugu bari Ababanda. Babarizwaga muri Komini Kanama na Cyanzarwe ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu). Icyo gihe anyaga Ingoma-ngabe yabo Nyamwishyura. Ingoma y’u Bugoyi nayo izima ityo. Igitero cyibasiye Ingoma y’u Bugoyi cyabaye gikurikirana n’icyibasiye Ingoma y’u Bunyambilili.

4.8. Igitero cyatsinze u Budaha n’u Bwishaza

Ruganzu Ndoli agaba igitero simusiga atera Budaha n’u Bwishaza bw’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’Ingoma yabo. Abami b’icyo gihugu bari Abasinga. Nibo baba baradukanye amasuka n’inyundo .Bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo. Amariba maremare yo mu Rwanda rwo hambere nibo bayafukuye.

Bakunze kuvuga ko Ingoma y’u Budaha n’u Bwishaza yari nini cyane, igizwe na Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye (mu Turere twa Nyabihu, Rutsiro, Karongi na Ngororero), mu zindi ntara twavuga izo muri Cyangugu arizo Biru (Komini Gafunzo na Cyimbogo) mu karere ka Nyamasheke, Cyesha (Komini Kirambo) mu Karere ka Karongi. Mu majyaruguru, hari Bwito, Byahi na Karumongi muri Kongo. Icyo gihe Ndoli yica Jeni Rya Rurenge Umwami waho, anyaga ingabe yabo Mpatsibihugu. Ntiyatuza, arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bw’u Bugara.

Ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu, agatsinda izina niryo muntu ! Iyo akaba ariyo ndunduro y’Ingoma ya Ruganzu Ndoli. Nuko amaze gutanga asimburwa n’umuhungu we w’ikinege Nsoro II Mutara I Nsoro II Semugeshi bakundaga kwita Muyenzi wimye iI Gasabo ahasaga mu w’1543 kugeza mu w’1576.

5. Igitero cyigaruriye u Bungwe

Igihugu cy’u Bungwe cyategekwaga n’Abenengwe. U Bungwe cyari igihugu kibumbye u Busanza bw’Amajyepfo (Komini Maraba, Mbazi, Ruhashya, Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare). Ubu akaba ari mu Karere ka Huye. U Bufundu (Komini Kinyamakara, Nyamagabe, Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro).Ubu akaba ari mu Karere ka Nyamagabe. Ingoma yabo yageraga n’i Nyaruguru (Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare na Mubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro) ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Yageraga kandi n’aho bitaga Bashumba -Nyakare (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare).Ubu ni mu Karere ka Gisagara. N’intara y’u Buyenzi (Komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro).Ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe.

Umwami wariho ubwo Ingoma Nyiginya y’ i Gasabo yadukaga yitwaga Rwamba. Akaba yari atuye muri Nyakizu ni ukuvuga mu Karere ka Gisagara. Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n’ingoma Nyiginya ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye.

Igitero cyibasiye Ingoma y’u Bungwe cyagabwe na Mutara I Nsoro II Semugeshi I (Muyenzi) wimye i Gasabo ahayinga mu w’1543 kugeza mu w’1576,wari Umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, nuko yica umwami waho Rubuga Rwa Samukende, bica na nyina Benginzage ariwe “Nyagakecuru “Banyaga n’Ingabe yabo “Nyamibande”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “Rwuma”. Nuko ingoma y’Abenengwe izima ityo.

Inganzo z’Abanditsi twisunze

1. Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis)

2. Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959)

3. Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger)

4. Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)

5. Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.)

6. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)

7. Ingoma I Rwanda 1992 (P.SIMPENZWE Gaspard)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya