Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amateka y'Uko u Rwanda Rwagiye Rwaguka VII

7. Ibitero bya Cyilima II Rujugira

Cyilima II Rujugira wategetse ahasaga mu w’1675 kugeza mu w’1708. Ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda. Icyo gihe yifashishije Rubanda, yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi, atsinda i Gisaka n’u Bugesera. Kubera icyo gikorwa k’ikirenga yakoze cyo kurwanya Ibihugu bine bikomeye akabitsinda, niho havuye imvugo igira iti : “U Rwanda ruratera ntiruterwa”.

Dore uko ibitero byo ku Ngoma ye byagenze

7.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’i Ndorwa

Cyilima Rujugira amaze gutsinda intambara y’urufatanye yari yahuruje, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, agatsinda u Burundi, u Bugesera n’i Gisaka, byamuteye akanyabugabo ko kurushaho kwiha intego yo gutsinda i Ngoma y’i Ndorwa. Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy’Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo. Babarizwaga muri Komini Giti, Rutare, Muhura, Muvumba ho muri Byumba. Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cy’Ubugande.(ubu ni mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare) Babarizwaga na none muri Komini Kivuye, Cyumba, Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi).

Kubera urugamba yari amaze gutsinda rukomeye rw’ibyo bihugu, yahise yohereza umuhungu we w’Igikomangoma Ndabarasa gutera Ndorwa. Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi Mushambo Gahaya I Muzora umwami w’i Ndorwa. Icyo gihe bigarurira ingabe yabo Murorwa. Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho mu Bugande), Umutara n’Umubari, Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’i Gasabo. Ingoma Ndorwa izima ityo.

Ikindi cyabaye ku Ngoma ya Cyilima Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema, urugamba rurakomera. Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe, agwa i Ntora(ahubatse isoko ry’imbaho ku Gisozi ), arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse.

Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa Ntora, byatumye awuvuma awita Gisozi, byo kuvuga “Igisozi kibi cyaguyeho Umwami”.

Arongera asubyamo awuvuma agira ati “Gisozi, Amata make, amagambo menshi “. Iyo mvugo yo kuhita Gisozi irahama na bugingo n’ubu, kuva ubwo kuhabona amata byabaye ingume, kuko nukubise impyisi inkoni yorora ingurube !

Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga, Ingabo z’u Rwanda zararutsinze. Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo.Kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru. Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane, byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera, muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.

8. Ibitero bya Kigeli III Ndabarasa

Cyilima Rujugira amaze gutanga, yazunguwe n’umuhungu we Kigeli III Ndabarasa ahasaga mu w’1708 kugeza mu w’1741. Ndabarasa gutegeka ntibyamugoye kuko yari yarabyitoje cyane akimara kugimbuka kuko n’ubundi yari azi ko azasimbura se ku ngoma, nk’uko amabanga y’ubwiru yari ateye. Aha twakwibukiranya ko ariwe wateye igitero kigaruriye Ndorwa y’Abashambo n’ Ingabe yaho Murorwa.

Ndabarasa akimara kwima ingoma ya se yihutiye gushimangira ubutegetsi bw’u Rwanda mu Ndorwa, ibisigisigi by’Abashambo bari bigometse igihe bumvaga ko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda aragenda abikuraho, ubutegetsi bw’u Rwanda bushimangirwa butyo mu Ndorwa.

8.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’ u Rweya (Mubali)

Muri icyo kibariro, hari akarere kamwe k’i Ndorwa kari karayiyomoyeho karema ingoma yako, ako gace niko kitwaga “Mubari “ ariko kari kagize Ingoma y’ u Rweya. Icyo gihugu cyategekwaga n’abami b’Abazigaba baje baturutse mu ntara z’ikiyaga cya Vigitoriya, bityo hakaba hari ahandi hatuye Abazigaba benshi nk’i Karagwe muri Tanzaniya. Umwami wategekaga Abazigaba mu mwaduko w’ingoma Nyiginya yari Kabeja, umwami wo mu Rweya (Mubari : Komini Ngarama, ubu ni mu Karere ka Gatsibo).

Ndabarasa nako yafashe umugambi wo kukigarurira akoresheje amayeri nk’ayo Mibambwe I Sekarongoro yakoresheje atsinda Mashira Umwami w’ i Nduga. Yabanje gushyingira umukobwa we Nyabugondo Umwami w’u Mubari ariwe Biyoro. Icyo gihe amutera ari ku manywa y’ihangu ari kumwe n’ingabo ze zikoreye inzoga mu ntango nyinshi n’amaturo atagira ingano, bitwaje ngo aje gutura umukwe we. Igihe ibirori byari byizihiye bigeze i Gati nibwo Ndabarasa yeguye icumu rye aritanganika nk’ugiye kwivuga, aba aritikuye Biyoro mu gituza. Ingabo za Ndabarasa nazo zari ku Karubanda zanyoye zahaze zirimo guhiga uko ziri butsinde urugamba, abandi bakagirango ni uko zasinze. Icyo gihe hahise humvikana umuborogo, ibyari ibirori bihinduka induru. Ingabo za Ndabarasa zishokana akavuyo nk’izije gutabara, ziroha mu Batware n’abandi bakomeye bari mu birori zirabica zirabamara. Ndabarasa atahana umukobwa we Nyabugondo amushyingira abandi. Anyaga Ingoma –Ngabe yabo Sera, ingoma y’Abazigaba bo mu Rweya izima ityo.

Inganzo z’Abanditsi twisunze

1. Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis)

2. Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959)

3. Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger)

4. Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis)

5. Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.)

6. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) 7. Ingoma I Rwanda 1992 (P.SIMPENZWE Gaspard)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya