10. Ibitero cyo ku Ngoma ya Yuhi IV Gahindiro Yuhi IV Gahindiro yabaye Umwami w’igitangaza wamamaye cyane mu kwimakaza amahoro n’ubwisanzure ,haba mu Rwanda, no mu mahanga.Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro ,nta bitero byinshi u Rwanda rwigeze rugaba mu Mahanga,usibye ko barwanyije Abashiru nabwo aruko babendereje ,u Rwanda rugakurizamo no kuhatsinda rukahigarurira. Icyo gihe rufatiraho no gutsinda u Bwami bwa Bugamba-Kigamba n’Ingoma ya Kingogo.Ikivugwa ku ngoma ye nuko nta muntu yigeze yica, nkuko ihame rya Cyami ryari ,ryo kwica no gukiza.Reka turebere hamwe uko ibyo bitero byagenze 10.1. Igitero cyigaruriye Ingoma y’ u Bushiru Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro yateye igitero kimwe rukumbi ariko ari icy’ibihugu bitatu byari byifatanyije ngo byagirize u Rwanda.Icyo gitero nicyo kigaruriye Ubwami bw’ u Bushiru bwategekwaga n’Abami b’Abagesera,ingoma-ngabe yabo Nkundabashiru nayo barayitsemba ntiyongera kuvugwa ukundi.Aho bari batuye habarizwa muri komini Karago (Mu Karere ka Nyabihu ).Ubundi amateka akaba agaragaza ko inkomoko yabo ari iyo mu Bagesera b’Abazirakende bo mu Gisaka. Igihugu cy’u Bushiru cyari igihugu gikaze cyane nubwo cyari gito cyarangwaga n’imirwano ikaze y’ibihe byose .Umwami w’ u Rwanda wahigaruriye Yuhi IV Gahindiro, nta rugo na rumwe yahashyize, n’abo yohereje kumuhagararira nabo nta wigeze ahatura kuko bahatinyaga cyane kubera ubugome bwabo buvanze n’uburozi bukaze. U Rwanda rumaze kwadukwamo n’Abazungu, mu mwaka w’1924, Ababiligi niho bategetse Nyangezi kujya kubatwarira u Bushiru we na Musinga babwomekaho U Bwanamwali.Ingoma –Ngabe Rugoruhindingoma y’u Bwanamwali na Nkundabashiru y’ u Bushiru zizima zityo. 10.2. Igitero cyigaruriye Ingoma ya Bugamba –Kigamba Ubusanzwe Igihugu cya Bugamba -Kigamba cyari icy’ Abagesera b’Abahinza. Babarizwaga muri Komini Kibirira ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).Ingoma –ngabe yabo ikitwa Kayenzi, nyuma yaho yaje kuba Iravumera ku Ngoma ya Nkwakuzi I Ruvugamake ,ari nawe Mwami wa nyuma w’icyo gihugu. Bitewe nuko Ubwami bw’u Bushiru bwari buturanye neza n’ubwa Bugamba-Kigamba, Umwami w’icyo gihugu yagiye gufasha u Bushiru gutera u Rwanda,aha birumvikana ko Gahindiro yagombaga kurwana yatsinda igihugu kimwe n’ikindi kikaba gitsinzwe. Koko rere niko yabigenje.Icyo gihe Umwami w’icyo gihugu Nkwakuzi I Ruvugamake niwe wivuganywe n’Ingabo za Gahindiro rugikubita.Aho Gahindiro amariye gufata u Bushiru,anyaga Iravumera, Ingoma –Ngabe ya Bugamba –Kigamba .Ingoma y’icyo gihugu izima ityo. 10.3. Igitero cyigaruriye Ingoma ya Kingogo Ingoma ya Kingogo yabarizwaga muri komini Satinsyi na Gaseke ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu na Ngororero) . Umurwa mukuru wabo wari i Hindiro na Kabuye muri Satinsyi. Abami b’aho bakaba bari Abazigaba b’Abahinza. Igitero cyahashije Ubwami bwa Kingogo ni kimwe n’icyafashe Ingoma y’u Bushiru n’iya Bugamba-Kigamba kuko nkuko twabibonye mu gitero u Bushiru bwagabye mu Rwanda , bwari bwifatanyije n’Ingabo z’ubwami bwa Kingogo n’ubwa Bugamba- Kigamba . Icyo gihe amaze gufata izo ngoma zombi, yahise akomerezaho afata n’ubwami bwa Kingogo, anyaga Ingoma –ngabe yabo Simugomwa. Ingoma ya Kingogo izima ityo. 11. Igitero cyigaruriye Ingoma y’i Gisaka Ubusanzwe i Gisaka cyari icy’Abazirankende cyarimo impugu eshatu : Migongo y’iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo, Ubu ni mu Karere ka Kirehe), Gihunya rwagati (komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo, ubu ni mu Karere ka Kayonza) na Ngoma, Mirenge y’ iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma). Igitero cyigaruriye Ingoma y’i Gisaka cyagabwe na Mutara II Rwogera , umuhungu wa Gahindiro, wategetse ahasaga mu w’1830 kugeza mu w’1853. Abami b’icyo gihugu bari Abagesera. Umwami uzwi cyane mu mateka y’i Gisaka n’uwitwa Rugeyo Zigama, ariko amaze gutanga abahungu be Mushongore na Ntamwete basubiranyemo barwanira ingoma. Mushongore yitabaza umwami w’u Rwanda Mutara II Rwogera, Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo i Gisaka, yigarurira n’ Ingoma –Ngabe yaho Rukurura. U Rwanda ruba rutsinze igitego cyo kwigarurira ibihugu bikomeye byari bituranye narwo aribyo : U Bugesera, Nduga, Ndorwa n’i Gisaka. Icyo gitero cyabaye mu Ndunduro y’Ingoma ya Rwogera ahasaga mu w’1850 , icyo yanongeyeho ku Rwanda igice gito cy’ubutaka bwa Karagwe. Ingoma y’Abazirankende yari yarazengereje u Rwanda imyaka myinshi izima ityo. Rwogera kandi yabashije gukumira igitero u Burundi bwari bwagabye mu mvejuru,mu gitero bise “Igitero cya Rwategana “.Ibyo akaba aribyo bigwi by’Umwami Mutara II Rwogera wajengereje I Gisaka ,kugeza ubwo akigaruriye. Inganzo z’Abanditsi twisunze 1. Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis) 2. Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959) 3. Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger) 4. Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis) 5. Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.) 6. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) 7. Ingoma i Rwanda 1992 (P.SIMPENZWE Gaspard) 8. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)
Shakisha kuri ino site
pa
Amateka y'Uko u Rwanda Rwagiye Rwaguka VIII
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário