Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amateka ya Genocide Yakorewe Abayahudi

Muri iyi minsi Abanyarwanda baracyari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, Abayahudi nabo kuri ubu bari kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose ikozwe n’Abanazi bayoborwaga na Adolphe Hitler.

Kuva mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu Christ, Abayahudi bafatwaga nk’abantu b’abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi. Ibyo hari nko kuba bari baravumbuye inyandiko yabo, aho usanga banditse ibitabo bikomeye ku isi nk’igitabo cyamamaye ku isi yose ; bibiliya yera(ntagatifu) n’ibindi.

Ibi ndetse no kuba haravukiye umugabo Yezu Christ, abantu benshi bafata nk’umwana w’Imana cyangwa umukiza w’isi ngo byatumaga aho bageze hose bafatwa nk’abanyabwenge cyangwa abantu bakomeye.

Kuva mu mwaka wa 321 mbere y’ivuka rya Christ n’indi myaka yayikurikiye, Abayahudi bakunze kugenda bimuka bagana cyane cyane mu bice byo mu Burayi n’ahandi ku isi nko muri Amerika cyangwa muri Afurika ya ruguru.

Aho Abayahudi bageraga wasangaga badahindura ngo bafate umuco w’aho bagiye ahubwo bakagumana umuco wabo. Aho Abayahudi bageraga kandi umuco wabo n’ibikorwa byabo byarakundwaga, ibyo hari nko gushinga amashuri yabo wanasangaga abandi batigeze bakora. N’ubwo bakundwaga na rubanda rwo hasi ibi byatumaga abayobozi b’ibikomerezwa babanga bakagera naho babatoteza.

Ibi biri mu byatumye Abanazi bo mu Budage barema urwango rw’Abayahudi bo mu Budage bakavuga ko atari abantu nk’abandi ahubwo ko ari ubwoko bubi bukwiye gupfa. Mu ntero yabo yagiraga iti : “Ikibazo cy’Abayahudi mu Burayi no ku isi kigomba gukemuka ku buryo kitazongera kuvugwa na rimwe”.

Hagati y’umwaka w’1939-1945, mu gihe cy’intambara y’isi yose, Adolf Hitler, umukuru w’Ubudage muri icyo gihe, akaba ari nawe washinze ishyaka ry’Abanazi, yatoje Abanazi ndetse anabaha ingufu zidasanzwe ngo bazice Umuyahudi aho ava akagera mu Burayi.

Abayahudi bari banzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi nko mu Burusiya, Polonye, mu Budage n’ahandi bagiye bashyirwa mu nkambi. Aha bakoreshwaga imirimo y’agahato, bakicishwa inzara, bagafungiranwa mu byumba bya gaze cyangwa bagatwarwa mu makamyo ya gaze kugeza bapfuye.

Muri iki gikorwa cya Hitler n’ Abanazi be cyahitanye Abayahudi babarirwa hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni esheshatu. Aba bishwe bakaba bari bibiri bya gatatu 2/3 by’Abayahudi bari batuye Uburayi bwose na 40% by’Abayahudi b’isi yose. Muri iyi jenoside haguye abana b’ibitambambuga b’Abayahudi bagera kuri miliyoni imwe n’igice.

Nyuma y’umwaka w’1945 ubwo iyi jenoside yahagararaga ibibazo byabaye byinshi mu Bayahudi ; iyi jenoside yasize ibimuga byinshi abandi barahungabana mu mutwe kugeza magingo aya nyuma y’imyaka yose ishize Abayahudi ngo bakaba bagihungabanywa n’iyi jenoside.

Mu mwaka w’1949, I Geneve mu Busuwisi habaye amasezerano aho Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko ibyakorewe Abayahudi ari Jenoside. Aha hashyizweho kandi itegeko rirengera abasivire igihe cy’intambara, bati : “Ibyabaye ntibizongere ukundi” cyangwa mu Cyongereza “Never again”.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya