Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Inkomoko y'Umunsi Mukuru wa Pasika

Ushobora gutungurwa no kumenya inkomoko y’umunsi mukuru wa pasika wizihizwa cyane ku isi n’amadini yiyitirira Kristo.

Igitabo kitwa Encyclopædia Britannica (1910), tome VIII, p. 828. kigira kiti : “Nta kimenyetso na kimwe kigaragara mu isezerano rishya ko pasika yagombaga kujya yizihizwa nk’umunsi mukuru wa gikristo”. Icyo gitabo kigaragaza ko n’Abakirisito bo mu kinyejana cya mbere batayizihizaga".

Byasabye ko hashira ibinyejana hafi bitatu nyuma y’urupfu rwa Yesu/Yezu kugirango pasika ibe umunsi wemewe mu rwego rw’idini. Ibyo byemejwe mu nama ya mbere ya concile ya Nicée mu mwaka wa 325 ubwo guhera icyo gihe bafashe umwanzuro wo kuzajya babara igihe bazajya bizihiriza pasika buri mwaka.

Pasika yizihizwa ubu ifite inkomoko ya mbere y’ ubukristo, dore ko bigaragara ko ifite inkomoko ya gipagani nk’uko bigaragazwa n’urubuga teteamodeler.com, pasika yari umunsi mukuru w’itumba bityo hakaba harakorwaga imigenzo yo kwishimira ko izuba ryongeye kuvuka dore ko hari igihe izuba ritabaga rigaragara bityo babifataga nk’aho ryapfuye.

Ikindi, hari ikigirwamanakazi kitiriwe urumuri ndetse n’itumba , abantu bitwa Abanglosaguzone (Anglo-Saxons) bizihizaga kuri uwo munsi.

Ku biryanye n’imihango ikorwa kuri pasika, ihuza neza n’imihango ya gipagani yakorwaga kera, urugero nk’udukwavu twa pasika n’ibindi. Mu bihugu by’iburayi, urugero nko mu Bufaransa, urukwavu rushushanya ubuzima, uburumbuke,...ikindi urukwavu rushyushanya ukongera kuvuka cyangwa kubaho ku isi.
Nko mu Budage, urukwavu ruhuza neza n’umunsi mukuru wa pasika wizihizwa mu madini amwe na mwe yitirirwa kristo dore ko hari n’ikigirwamana kitwa Ostera kitirirwa urukwavu aho muri icyo gihugu.

Nanone hari igitabo kitwa The Catholic Encyclopedia(1913),tome v,p.227, handitswe amagambo akurikira “Mu migenzo ya gipagani yo kwakira ukugaruka ku itumba bifitanye isano rya bugufi n’umunsi mukuru wa pasika. Igi rishushanya gukura ibyo bikaba byarabaga mu gihe cy’itumba. Naho urukwavu ni umugenzo wa gipagani ushushanya uburumbuke".

N’ubwo abantu benshi bizihiza umunsi mukuru wa pasika bavuga ko usobanura izuka rya Yesu/Yezu si ko biri nk’uko ubushakashatsi bwinshi bubigaragaza ; n’ubwo Abayahudi bo mu gihe cya kera bizihizaga pasika ; kuri bo yasobanuraga igihe bacungurwaga bari mu gihugu cya Egiputa ndetse na Yesu/Yesu yarayizihizaga kuko Bibiliya igaragaza ko byari itegeko kwizihiza uwo munsi, bityo twakwibaza niba Yesu/Yezu yarizihije izuka rye atarapfa ? Hagati aho pasika yasimbuwe n’umunsi Yesu/Yezu yategetse ko bazajya bibuka urupfu rwe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya