Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Bumwe mu Buryo Bwiza bwo Kuruhuka

Mu buzima bwacu bwa buri munsi dukora ibintu byinshi bitandukanye rimwe na rimwe bituma twumva turushye ndetse cyane. Ibi ni ukugira ngo tugire aho twagera mu kwiteza imbere, cyane ko ngo « Udakora aba adakwiye no kurya »

Burya rero kuruha cyane si byiza ku buzima bwacu, kuko bituma umubiri ucika intege, rimwe na rimwe indwara nk’ibicurane bishobora kuririraho, ubundi ushobora no kurwara indwara y’umunaniro kuko na yo ibaho kandi ihitana ubuzima bwa benshi. Niyo mpamvu rero, tuba tugomba kuruhuka igihe twarushye kugira ngo tubashe kurengera ubuzima bwacu.

Kuruhuka rero burya si ukwicara, kuko kwicara birarushya ubwabyo ndetse biranamugaza. Uzumve iyo umaze amasaha menshi wicaye, uhaguruka umugongo ukurya.

Dore bimwe mu bintu wakora bikagufasha kuruhuka :

- Imyitozo ngororangingo yoroheje ariko ku buryo byibuze uri bubire icyuya.
- Gutembere ku igare.
- Gukaraba umubiri wose.
- Gusabana n’abandi ukidagadura ndetse ukanaseka.
- Kurya ukaryama ho akanya gato ariko ntukabye (ku manywa), nijoro ukaryama kare ku buryo biza kugera mu gitondo byibuze uryamye amasaha umunani.

Bimwe muri bi rero icyo bigufasha cyane cyane ni ukuruhuka mu mutwe, ni joro ugasinzira neza bityo bikakurinda kurwara umunaniro kandi ukabyukana imbaraga.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya