Mu myitwarire yacu ya buri munsi aho dutuye, aho dukorera no mu byo tubamo buri munsi tugira imyitwarire ituranga. Akenshi iyo myitwarire n’ubundi ni yo iba ituranga mu buzima bwacu cyangwa se ugasanga hari iyindi myitwarire dufata kugira ngo ibyo tugomba gukora bigende neza.
Aha ni ho usanga nk`umuntu akubwiye ngo umukoresha wanjye burya ni mwiza ariko iyo bigeze mu kazi birahinduka. Ibi akenshi ugasanga atari undi mutima mubi afite ahubwo ari ukugira ngo akazi kagende neza.
Akenshi nk’iyo ushinzwe kuyobora itsinda ry`abantu runaka hakaba hari ikitagenda neza, uburakari bwawe butuma ibintu bijya mu buryo ushaka. Aha hakaba hari n`abantu kubera gutinya uburakari bwa ba boss babo bemera ibyo badashoboye cyangwa bagashyirwaho amakosa batakoze bakicecekera.
Uburakari bushobora guturuka ku bintu byinshi bitandukanye, hari nko kuba utabonye ibyo wari wizeye ku bantu cyangwa se ibyo bakugombaga, imishinga wari ufite itabashije kujya mu bikorwa.
Kugira uburakari ni amarangamutima asanzwe kandi yumvikana, ariko ni imwe muri kamere z`umuntu w`umunyamwuga (professional), umuyobozi mwiza, ariko bigasaba uburyo atwara uburakari bwe.
Muri Bibiliya mu gitabo cy`imigani batugira inama ku birebana n`uburakari ndetse n`ingaruka zabwo.
Tanga urugero rw`umuntu utaganzwa n`amarangamutima :
Mu gihe umuntu akubangamiye, wishaka gukora nkuko akoze. " Uburakari bw`umupfapfa bugaragara vuba, ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi." Imigani 12.16
Uburakari bucecetse bubamo ubuhanga :
Hari abantu iyo barakaye barangwa no guhubuka rimwe na rimwe bagakora n`ibintu cyangwa bakavuga amagambo baza kwicuza nyuma " umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose, ariko umunyabwenge arifata akabucubya".Imigani 29. 11
Gucisha make bituma wirinda amahane yavuka igihe utari kumvikana na mugenzi wawe :
Aha ni aha wa mugani wa kinyarwanda ngo ururimi rwoshywa n`urundi. Uzitegereze nk`iyo umuntu aje akubwira nabi ukicecekera cyangwa ukamusubiza buhoro utuje na we acisha make." Umunyamujinya abyutsa intonganya, ariko utihutira kurakara arazihosha". Imigani 15. 18
Ntukigane abanyamujinya kuko ntacyo byakugezaho :
"ntugacudike n`umunyamujinya kandi nkukagendane n`umunyaburakari, kugirango utiga ingeso ze zikabera ubugingo bwawe umutego". Imigani 22.24-25
Ubutaha tuzakomeza turebera hamwe uburakari bwiza kandi bwubaka uko buba bumeze ndetse n`uko wakwitwara mu gihe uri umuntu urangwa n`uburakari mu miterere ye.
Shakisha kuri ino site
pa
Mbese Uburakari Bwinshi Burakwiye?
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário