Ubwoko bw`umwenda w`imbere udasanzwe bumaze gushyirwa hanze n`abahanga mu bya modelling bakomoka mu gihugu cya Hispaniya (Spain). Hari mu kiganiro na televiziyo imwe yo muri kiriya gihugu ubwo aba bahatari mu myambarire bamurikaga iyi shusho nshya y`umwambaro ufite amateka maremare uzwi ku izina rya C-String.
Nkuko ubibona ku mashusho, uyu mwenda mushya ufite umwihariko : nta tugozi tuyifatisha ku rukenyerero ufite, kuyambara ni ukuyicomeka hagati y`amaguru ubundi ibindi bikikora. Uyu mwambaro ufite ikindi wihariye: ibara ryawo ntago riba rigaragara yewe cyangwa ngo ube wawubona wishushanyije inyuma y`imyenda nk`uko String ya mbere yari ikoze. Uyu wo noneho wabatijwe C string (ntumbaze impamvu).
Iyo string ifite akamaro ko kutagaragaza kwishushanya kw’umwenda w’imbere, gukunze kugaragara rimwe na rimwe ku mubiri wa nyir’ukwambara. Gusa ikindi itandukaniye n’izindi string, ni uko itagira imiguno yo hejuru, imwe ijya irenga ku cyo umuntu yambaye ikagaragara inyuma. Ku bw’ubwiza bw’iyo string, ipfuka gusa umwanya ndangagitsina, bituma icyo umuntu yambaye mo imbere kitagaragara na gato.
Bamwe mu bagore sinzi niba bazawiteza, cyane cyane ab`ino aha iwacu, ariko mwari mukwiye kugashaka mukareba daaa !!!!
Sem comentários:
Enviar um comentário