Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Inzu Idasanzwe mu Bushinwa

inzu idasanzwe

Mu murwa mukuru w`u Bushinwa, Pekin, ibibanza birahenda ku buryo bukabije, metero kare imwe ni akayabo k`amayero 2100 yose(hafi 2000 000 Frw). Si buri wese uhahagarika inzu. Ku myaka 24, Dai Haifei we yigiriye amahirwe. Ubu ataha iwe nta nkomyi.

Ibyo gukodesha bimaze kumurambira, uyu musore yirwanyeho ku mafaranga make yari afite ashaka mo inzu. Inzu ye ni umwihariko: Byonyine urebye ukuntu iteye (nk`igi) ikindi ikozwe mu migano, ishobora kwimukanwa, izira igikoni, ubwiherero (salle de bain).

Mu kiganiro n`ikinyamakuru Chinahush, Dai yasobanuye icyamuteye gukora umushinga nk`uriya : "Dat ni umukozi usanzwe wo mu rugo, na Mama wange ni uko. Barakuze cyane ubu ntibakibasha kumfasha. Nagerageje kenshi kubasaba ko twakwigira mu cyaro guhinga, buri gihe bakansubiza ko bari gukora ibishoboka byose ngo bamfashe kubaka inzu no gushyingirwa. Ikintu batigeze bamenya, ni uko ukurikije umushahara wabo, byabatwara imyaka irenga 300 kugirango babe bangurira inzu bakananshyingira. Nge nashakaga kugira iwange bwite, uko haba hangana kose, hapfa kuba nticwa n`izuba, mpfa kuba ntanyagirwa."

Uyu musore ubusanzwe ni umunyeshuli wimenyereza umwuga mu by`ubwubatsi ( Architeture) yahise afata umwanzuro wo kwiyubakira inzu,nyuma yo kubiherwa uburenganzira n`ubuyobozi bw`umugi.

Isosiyete nyamusore akoreramo ibyo kwimenyereza umwuga (stage) ikaba yarahise ifatiraho igitekerezo cyo gukora amazu menshi ahendutse muri buriya buryo, mu rwego rwo gufasha abakene. Twizere ko nyir`igihangano azagira icyo akuramo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya