Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Dady de Maximo Mwicira Mitali Ni Muntu Ki?

Dady de Maximo Mwicira Mitali
- Yinjiye igisirikare afite imyaka 12 - Yabonye igihembo cya gatatu muri Afric Collection 2008 mu rwego rwa " stylisme"Fashion designer”. - Yakoze testament (Irage). - Afite ifoto y’agateganyo ubu yazajya ku gituro cye cyangwa se yakoreshwa imbere y’isanduka muri iyi minsi aramutse yitabye Imana.

Ubuzima ni urugendo. Kuri bamwe ni rugufi, ku bandi rurarambirana. Muri uru rugendo ni ho umuntu yunguka umuryango, inshuti ndetse n’ubumenyi butuma akura ajya ejuru. Ntabyera ngo de ! twese turuhuriramo n’imvura y’amahindu, ndetse hari n’ubwo duca mu ishyamba ry’inzitane. Uburebure bwarwo si twe tubugena ariko uburyohe bwarwo ni twe tubuhitamo.

Ni muri urwo rwego twaganiriye n’urwanirira kugira ubuzima bufite injyana. n’ubwo mu rugendo rwe hari ubwo anyura mu nzira yuzuye amahwa, ntakomeza gushinyiriza ajombwa ahubwo akurikira ijwi rimwerekeza ku mahirwe ye. Uwo nta wundi ni Dady de Maximo MWICIRA MITALI.


UBWANA N’UBUGIMBI BWE.

DADY DE MAXIMO MWICIRA MITALI ni mwene MWICIRA Silas na MUKAMITALI Marie Claire. Yize amashuri ye y’ikiburamwaka n’abanza muri Camp Kigali igihe gito , mu 1990 hamwe n’abavandimwe be birukanwa muri icyo kigo cy’amashuli kubera gutotezwa bakomereza amashuli abanza i kinyinya.


Yinjiye mu mashuri yisumbuye muri G.S.O.B Indatwa mu 1992 akiri muto cyane, afite imyaka icumi gusa kuko yari yaratangiye umwaka wa mbere w’amashuli abanza afite imyaka ine gusa kubera ubuhanga byatangazaga abantu benshi cyane bigatuma akundwa,mu mashuli yisumbuye akenshi abafurere b’abashariti (Frères de la charité) baho bajyaga bamujyana gusangira nabo. Igihe jenoside yabaga mu 1994, bari batuye i Kinyinya, ijyana abe nawe arokokera hato.

Ingabo z’inkotanyi zafashe iwabo tariki 27 Mata 1994. Icyo gihe yahise ajya mu gisirikare cyazo, muri batayo ya gatatu yabaga mu ngoro inteko ishingamategeko yakoreragamo ( C.N.D). Ntibyatinze bajya ahahoze ari muri Gisenyi mu Bigogwe, Kamutwa, Mundende, Kabuhanga, Rwerere no mu birunga, amarayo igihe kigera ku myaka 2.

Mu 1996, abari bakiri bato mu gisirikare(ba Kadogo), basubiye mu mashuri, we ajya muri Kadogo school y’ahahoze ari muri Butare. Muri Nzeli 1996, yakomereje amashuri muri ETO Kibuye.

Tariki ya 22 Kamena 1998, ahahoze ari muri Kibuye, bisi yari itwaye abanyeshuri 246 bari bavuye mu biruhuko basubiye ku masomo, yarashwe n’abacengezi harokokamo 41 gusa, muri abo Dady de Maximo yari arimo. Kugira ngo arokoke amasasu yabo bacengezi, yitangiwe n’umunyeshuri bari inshuti cyane wakomokaga ahahoze ari Cyangugu witwaga BAHIZI icyo gihe yamugiye imbere amuseseka mu ntebe za bus amuryama hejuru amasasu yose arashwa BAHIZI Emmy mu mugongo no mu mutwe amugwa hejuru.

Dady yamaze mu bitaro iminsi mike nyuma akomeza kwivuriza ahantu hatandukanye kuko yakomeretse bikomeye ku kaboko kimoso, nyuma y’ibyumweru bibiri, aba agiye gukora ikizamini cya leta agitsinda, afite amanota 5.6, akaba yarigaga Electricité A3. Yakomeje Electromécanique A2, ayiga neza, kuri iyi nshuro atsindana amanota menshi agera kuri 6.5.


Muri Mutarama 1999, yatangiye akazi muri radiyo y’abadage Deutsche Welle i Kinyinya, akora nk’ushinzwe kwakira amajwi avuye ku cyicaro cyayo aciye kuri satellite, akanayohereza hirya no hino kw’Isi (OPERATEUR Emetteur). Icyo gihe akaba ku mugoroba yarigaga muri ETO Muhima. Ni muri uyu mwaka wa 1999 yatangiye kwiga modelling, yiga muri Promode ya Rosalie GICANDA nyuma amukore nk’umumannequin(abamamaza imyenda n’ibindi) imyaka igera muri 3.

Hagati aho yashakishaga ubuzima akora ibiraka byo kwakira abashyitsi (protocole) no kwamamaza muri RWIGASS Cigarettes Company.

Nyuma yatangiye kwiga à distance (Etudes par correspondance), mu kigo kiba mu Bufaransa kitwa Educatel, arangiza A1 muri 2003, akomereza muri Ingéniorat A0 muri Electricité industrielle aho yarangije muri 2005.

Nyuma yo gukora ibizamini byinshi ahantu hatandukanye, ntabashe kubona akazi kandi bitamuturutseho nkuko yabidutangarije bitewe n’ikimenyane no kuba atari umwana uzwi ni ukuvuga umwana wa naka ukomeye yabujijwe amahirwe niko guhitamo kubika impamyabushobozi ze mu kabati agatangira kugerageza impano imana yamuhaye , yatangiye kugerageza guteza imbere impano ze zinyuranye. Muri zo harimo izijyanye n’umuco nyarwanda nko guhimba,kongera inyongeragaciro mu rurimi rwacu, gukora ibitaramo n’ibindi byinshi.

Mu 2004, Dady de Maximo yasezeye muri Deutsche Welle yari amazemo imyaka 5 kubera itotezwa ryarangaga abadage basuzuguraga bakanatoteza abirabura nyuma y’ibaruwa ndende ababwira ikimuri kumutima iyo baruwa yakoreshejwe na sindika y’abakozi mu gusaba kurenganurwa no kubahwa nabo bazungu bangaga abirabura kuburyo nubu muri icyo kigo Dady yahasize amateka ni nawe mukozi wa mbere wasezeye kukazi kuva 1965 Deutsche-Welle yatangira gukora ntawari warabitinyutse abandi birukanwaga kubera akarengane ntibanarenganurwe.

Yahise ajya gukora kuri Radio FLASH naho ahasezera nyuma y’amezi atatu kubera imikorere atashimaga, muri Mutarama 2005 ajya kuri Radio CONTACT FM akora ibiganiro nka “Mbigenze nte ?” ,’Igitaramo nyarwanda na Contact Artist byakunzwe na benshi mu Rwanda n’ibindi.


DADY DE MAXIMO MURI MODELLING.

Mu 2004, Dady de Maximo yatangiye “Dadmax Agence” intego yayo ari “promouvoir la nouvelle image du Rwanda / to promote the new image of Rwanda”, agashushanya imyenda, agatunganya ibitambaro akanabikoramo imyenda,kwamamaza ariko gahoro gahoro agenda atera imbere.


Mu Gushyingo 2006, i Kigali muri Serena Hotel, habaye défilé de mode yari yahawe izina rya “Mod’Afrique”, yari yahuje abakora imyambaro benshi (stylists, fashion designers), Dady de Maximo yari afite akazi ko gutoza abamaneke (mannequins).

Muri Gashyantare 2007, yagiye muri défilé de mode ngarukamwaka ibera i Douala muri Cameroun yitwa “Afric Collection”, iba irimo abakora imyenda bazwi cyane ku isi, harimo abakomoka muri Guinée Conakry, Mali, Ghana, Burkina Faso, Sénégal, Cameroun,France,Inde,USA n’ahandi henshi, rirangira nta gihembo abashije gukurayo.
Muri Gashyantare 2008, yasubiyeyo noneho kuri iyi nshuro abasha gukurayo igihembo cya gatatu muri Africa mu rwego rwa “Jeune styliste".

Ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bwe bwa modelling kugera ubu, ni uko cyane cyane mu gihe yabitangiraga, abantu batabifashe kimwe, abenshi muri bo batangiye kumusebya, bakanabirwanya, ibyo byanabaye ku bandi bahungu bakoraga modelling.

Naho ikintu kimushimisha ni uko agenda ahura n’abantu bambaye imyenda ye, yashushanyije akanadoda cyangwa iy’abandi bantu bamwiganye.Yahagarariye u Rwanda mu ri za festivals zitandukanye hirya no hino kw’Isi twavuga nka Miss commonwearth,Afro-Arabe Conference,Face of Africa,African Fashion Fair...

Muri Mata 2009, yakoze défilé de mode yagaragazaga ububabare umuntu wahuye n’ibibazo byo gutemwa, akamara igihe runaka mu gihuru yihishe, yaba yaragize ku mubiri we. Iyo défilé de mode yakoze abantu benshi ku mutima.


FILIMI YA DADY DE MAXIMO “IY’UBUSAMO”

Iyi filimi yitwa “IY’UBUSAMO” mu Kinyarwanda, “PAR LE RACCOURCI” mu Gifaransa cyangwa “BY THE SHORTCUT” mu Cyongereza.

Dady de Maximo yakuze nta sekuru nta na nyirakuru agira. Akiri umwana muto, yahoraga yibaza aho bagiye, amaze guca akenge aza kumenya ko ababyara nyina, bishwe mu 1973, maze imirambo yabo irohwa mu mugezi, anamenya ko na nyina yarokokeye hato, kuko yamaze amasaha agera ku 9 ari mu mazi, aza kurohorwa n’umugiraneza woze akamurohora.

Mu 2006 nibwo yatangiye ubushakashatsi n’ubucukumbuzi ku nzuzi n’imigezi yo mu Rwanda. Ubu bushakashatsi no gukora iyi filimi byari bigamije kwerekana uko imirambo nkiyo yagiye irohwa mu migezi itandukanye, yagiye igera muri Victoria aho abarobyi b’abaganda babashije kurobamo myinshi. Yashakaga kwerekana uko yageragayo imeze inyuma, inzira yabaga yaraciye ndetse n’igihe yabaga yaramaze mu nzira. Ubu bushakashatsi yabukoreye muri Uganda, Afurika y’epfo aho televiziyo SABC Africa yari ifite amashusho yerekana iyo mirambo.

Agarutse mu Rwanda muri Nyakanga 2007, nibwo batangiye tournage ya filimi. Iyi filimi ahanini yakozweho n’abanyarwanda. Ukuboza 2007, ajya muri Ukraine gukoresha mixage. Mu 2008, yagarutse gukora montage final.

Mu kwezi k’Ukuboza 2008, nkuwatewe inkunga n’umuryango Prince Claus Fund w’i Bwami mu Buholandi, umwamikazi Béatrix w’Ubuholandi n’umuryango we, bamutumiye kujyayo kuyerekana no gusangira ku meza, icyo gihe yari itaranarangira neza. Nyuma ajya kuyerekana i Genève n’i Fribourg mu Busuwisi, muri Mairie ya Nantes n’ahandi mu Bufaransa, mu Bubiligi, i Kinshasa muri Congo, muri Cameroun, muri Afurika y’epfo muri congrégation y’abayahudi baho n’ahandi henshi ku Isi tudasize iwacu mu Rwanda.

Abaterankunga bayo bibanze (EXECUTIVE Producers) harimo Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda, Ubwami bw’Ubuholandi,Komisiyo y’u Rwanda y’Ubumwe n’Ubwiyunge Mairie ya Nantes, n’abandi.

Muri Mata 2010, twibuka ku nshuro ya 16, inzirakarengane zazize jenoside, hazasohoka inkuru ishushanyije n’igitabo by’iyi filimi.


UBUZIMA BUSANZWE BWA DADY DE MAXIMO.

Dady de Maximo akunda kuba igihe kinini yibereye iwe, iyo afite ikawa n’amata y’ifu anafite abonnement ya Dstv kugira ngo abashe gukurikirana amakuru, ibintu biba ari mahwi.

Kuri ubu arashaka kwiga kimwe hagati ya résolution des conflits, transmission de la mémoire, psychologie clinique na santé mentale,communication ku buryo agomba kugira maîtrise nyuma akagira na doctorat nkuko inzozi ze afite zibimusaba.

TESTAMENT YA DADY DE MAXIMO

Dady de Maximo yemera ko iyo umuntu ageze ku isi , ubuzima afite aba ari we rukumbi bureba, Imana ikaberaho kumufasha no kumukomeza.

Ubuzima bwe busa n’ubwaranzwe n’ibyiza ndetse n’ibibi bitari bike, aho bugeze kuri uyu munsi wa none niwe wabwubatse (self made man) abifashijwemo n’Imana. Tuganira yatubwiyeko nubwo ntacyo yabuze akiri umwana ntibyamubujije akababaro , gutotezwa ari umwana,akangwa n’umuryango we akiri muto, nyuma ya jenoside yari aziko ubuzima buzahinduka ariko nibwo yatumenyesheje ko Isi yamuteye umugongo, inshuti, abavandimwe , umuryango we ariko ahanini abantu bakuru bari bafite ubwenge bose avugako bamutereranye.

Dady mu buzima bwe akunda gukora agakora byinshi bitandukanye kandi akagera ku ntego ye kugirango yereke benshi ko umuntu nubwo Isi yamutera umugongo ashoboye gukora kandi agatsinda abamurwanya, yatubwiyeko abaho yinginga inshuti nubwo akunda kandi akubaha buri wese uko angana kandi agaharanira kubana na buri wese no guca bugufi ntibimubuza kubaho mu gahinda kadashira no kwigunga kenshi, kuriwe abona yaravumwe akaba ari nayo mpamvu yatubwiyeko mu myaka mike afite yumva ibyo gukora yarabirangije ibisigaye akaba yumva nta mwenda agifitiye Isi ko binashobotse Imana yamuhamagara agataha ngo yemye.

Kugira ngo atazagora uwo ariwe wese, Dady de Maximo ahora yiteguye kuba yava muri uyu mubiri. Niyo mpamvu yateguye “Testament” cyangwa se irage mu kinyarwanda, ikaba ivuga ko ibye bizasigaranwa na barumuna be babiri bamuhaye ingufu zo kubaho no gukunda ubuzima, hato hatazanagira umuntu uhahinguka nyuma akaba yateza impagarara.

Nyuma kandi yo kubona ko abantu ngo dukunda ibintu kurusha gukunda ubumuntu(nawe yishyizemo) ikibazo cyabarwana kubera ibintu yaragikemuye akaba anavugango ‘Ibyo dukunda tukanimana natwe iyo dupfuye barabitwima ‘.

Hari impapuro z’irangamimerere rye, zikubiyemo ibyo yakoze kuva yagera kuri iyi si, ntibagiwe n’ifoto nziza cyane igomba kuzakoreshwa yitabye Imana zimwe tubona akenshi zikoreshywa duherekeje abacu bitabye Imana. Ibyo byose bikaba biri ku kabati k’ibiro bye biteguye.

image
Iyi niyo Foto Dady yifuza ko yajya ku gituro cye aramutse yitabye Imana

Abantu benshi ntibiyumvisha impamvu yakoze irage akiri muto, dore ko benshi bibuka kurikora mu masaziro ariko azi neza ibyo akora.

Yatubwiyeko yategeye intoki inshuti,abantu abavandimwe agezaho arumirwa ahitamo kwikorera byose kuko yemerako inshuti nyanshuti ari umuntu kugiti cye nubwo bidusaba kubana n’abandi ariko abona byose ari nk’amashami y’ubuzima kandi ugira amahirwe aramushibukira akera naho we nubu n’igiti ngo kitagira amashami kiri mu murima nkibindi kikiha amazi, kikifumbira uwakireba mu murima akakibeshyaho,

Dady akabona kubera ibyo yaciyemo akiri muto ayo mashami ntayo agitegereje ngo hera rimwe ejo rigahunguka ariyo mpamvu ngo ahora yiteguye kandi yemye agaharanira kubana na buri wese nta guhemuka cyangwa ngo ahutaze abandi akamenya ibimureba nibituma ahora atekanye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya