
- Yabaye umutoza w’abakinnyi mu ikinamico kuva mu myaka ya za 80 - Yanditse amakinamico menshi y’ikinyarwanda - Asigaye afite studio itunganya umuziki na filimi
“Muri uyu mukino mwari kumwe na NYABYENDA Narcisse, umutoza w’abakinnyi yari NYABYENDA Narcisse.”
Aya ni amagambo yakundaga gusoza ikinamico kuri Radio Rwanda kuva mu myaka ya za mirongo inani kugeza uyu munsi. Ese NYABYENDA Narcisse ni muntu ki ? Kuva yava kuri Radio Rwanda ubu aba he ?
NYABYENDA Narcisse ni umusaza w’imyaka mirongo itandatu n’umwe (61ans), yatangiye gutoza amakinamico kuva mu mwaka w’1982. Akaba kandi yarakoze kuri Radio Rwanda aho yakoraga akazi ko gufata amajwi (technician), akandika ndetse agatoza abakinnyi bari bibumbiye mw’itorero INDAMUTSA, benshi muzi mu makinamico yo kuri Radio Rwanda yo kuwa kabiri saa mbiri na mirongo ine n’itanu.
Aho twamusanze rero ku Gisimenti (Remera), muri studio ye PRO-Studio UMUTOZA aho amaze imyaka ine akorera, yadutangarije ko INDAMUTSA ziri kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 zibayeho. Tumubajije amakuru y’abahoze mw’itorero INDAMUTSA yatubwiye ko bamwe na bamwe bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abandi bakaba bakina mu makinamico amaze kumenyerwa hano mu Rwanda ari yo MUSEKEWEYA ndetse n’ URUNANA
Uyu musaza rero yatubwiye ko ibyo gutoza amakinamico yabyize mu gihugu cy’ubudage (Germany), akaba kubera gukunda ikinamico ari yo mpamvu yamuteye gukora studio ngo ajye abasha kwandika, gutoza ndetse no gufata amajwi y’amakinamico. Si ibyo gusa rero kuko akorera n’abahanzi batandukanye nk’abaririmbyi, akora kandi amapublicites, ibijyanye n’amafoto ndetse n’ibindi.
Ngo nyuma y’akazi, akunda gusoma ibitabo, aha tubamenyeshe ko twasanze ari gusoma agatabo, akakarambika hasi kugira ngo abashe kutwakira. Akunda kandi kureba umupira, ndetse n’amafilimi ngo ntamugwa nabi. Tumubajije niba nta mwana yibyariye abona uzamukurikiza, yatubwiye ko afite abana babiri umuhungu n’umukobwa, atubwira ko uw’umuhungu ari kwiga ibijyanye na production (Gufata no gutunganya amajwi muri studio). Tubibutse ko NYABYENDA Narcisse afite itorero ryitwa ISABANE rikina amafilimi ndetse n’amakinamico. Iri kandi rikaba rimaze gushyira ahagaragara film 3 zakinwe mu rurimi rw’igifaransa, ndetse n’amakinamico atandukanye.
Twamubajije rero icyo avuga ku mizamukire y’ikinamico nyarwanda dore ko tubona igenda isigara kuko ibindi bihugu byo bizamuka cyane, atubwira ko hari ikibazo gihambaye kuko nta mashuri abyigisha dufite mu Rwanda, nta mahugurwa atangwa, ati :” bariya bandikaga buriya babaga barize mu mashuri y’abapadri, bagatozwa ikinamico. None dore benshi jenoside yarabahitanye, mu ikinamico rero haracyari ikibazo.” Gusa yatwongereyeho ko MIJESPOC iherutse kuganira na bo ngo barebe uko bazamura ikinamico na filimi nyarwanda.
Twamenyesha ko ngo INDAMUTSA ko ziri kwiyegeranya zishobora kuba hari udushya twinshi zizaserukana mu minsi ya vuba.
Shakisha kuri ino site
pa
Menya Nyabyenda Narcisse Uzwi mu Ikinamico Nyarwanda
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário