Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Gushakana kw'abahuje ibitsina kwateye imbere

gushingiranwa kw'abahuje igitsina

Ubushakashatsi bwakozwe na Gallup mu gihugu kitiriwe Uncle Sam (Leta zunze ubumwe za Amerika) bwagaragaje ko abaturage ba kiriya gihugu bagenda biyongera mu birebana no gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina.

Gallup yakurikiranye iki kibazo kuva mu mwaka w'1996. Mu mpera z'umwaka ushuize imibare yagaragazaga ko abagera kuri 44 % aribo basanga gushyingiranwa ku bahuje ibitsina byarebwa kimwe nko gushyingiranwa bisanzwe imbere y'amategeko. Imibare ubu yariyongereye, noneho barabaruirwa kuri 53 %.

Uku kwiyongera ngo nguturuka ku bitekerezo by'ishyaka ry'aba demokarati ndetse no ku batagira aho bahengamiye muri politiki mu gihe abayoboke b'ishyaka ry'abarepubulike bo batigeze bahiundura cyane ugereranyije: 28 % by'abayoboke babo nibo babishyigikiye gusa.
Ikindi gikomeje kugaragara kandi ni uko abari hagati y'imyaka 18 na 34 aribo biganje mu gushyigikira umubano nk'uriya.

Mu madini, kiliziya Gatolika ikomeje gushyirwa mu majwi cyane kuba ishyigikira uku gushyingiranwa.
Ikindi kandi byiyongereye nyuma y'aho Obama asinyiye itegeko ryemerera abasilikare gutangaza ku mugaragaro imibanire yabo (orientation sexuelle).
Kuri ubu amategeko agenga imibanire y'abashakana bahuje ibitsina atandukana bitewe na leta muri 55 zigize kiriya gihugu. Leta za Connecticut, Iowa, Massachusetts, New Hampshire, Vermont ndetse na District de Columbia nizo zimaze kwemerera ku mugaragaro kubana kw'abahuje ibitsina.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya