Mu gihe hirya no hino hari abishwe n'isari kubera ikibazo cy'ubukene, hari abandi umuntu yavuga ko baba babuze icyo bakoresha imitahe, mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika, icyamamare mu gukina amafilime Jennifer Anniston aherutse kugira atya atanga akayabo ku cyumba (appartment) gifite agaciro ka miliyoni eshatu n'igice z'amayero, hafi miliyari ebyiri z'u Rwanda,
Ibi byose yabikoze kubw'imbwa ye !!! Iyi nyarubwana yitwa Norman, ngo akaba ayikunda byahebuje nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru New York Observer dukesha iyi nkuru. Iki cyumba gifite ubugari bwa metero kare 112, na terase ya meterokare 75 iherereye ku kirwa cya Manhattan, mu mujyi wa New York, kamwe mu duce duhenze cyane ku isi. Kubw'uyu mustar we yumvaga yagura inyubako yose aho kugurira icyumba kimwe umukunzi we !!! Jennifer asanga Norman ari umuntu wambaye uruhu rw'inyamaswa !!!
Sem comentários:
Enviar um comentário