Uko iterambere rigenda umunsi ku wundi usanga n'imico y'abantu igenda ihinduka ku buryo bugaragara. Mu gihe cya kera wasangaga imibonano mpuzabitsina ari ikintu cy'ubwiru mu miryango myinshi, kuri ubu ibintu byarahindutse. Mu bihugu byinshi usanga abantu batakibifata batyo, aho usanga ubuzima bw'imyororokere bugenda bufata umwanya wihariye haba mu biganiro n'ubuzima busanzwe.
Mu mpinduka zikomeje kugaragara harimo n'ibikoresho byageewe kwifashishwa mu kwikinisha. Bigurishwa hirya no hino mu maduka cyane cyane mu bihugu byateye imbere. Ahanini biba byaragenewe igitsina gore. Nyamara n'ubwo biri kugenda byamamazwa, ibi bikoresho ngo byaba bigira ingaruka zitari nziza ku buzima, nkuko impuguke zibyemeza. Zimwe mu ngaruka bivugwa ko zikomoka ku ikoreshwa ry'ibi bikinisho twavugamo nka kanseri zinyuranye, diyabete, ndetse n'ubugumba (kutabyara).
Kuri ubushakashatsi bukomeje gukorwa kuri byinshi muri ibi bikoresho hibanzwe ku bikoreshwa n'amashanyarazi.
Sem comentários:
Enviar um comentário