Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ikimnyane si muri Afurika Gusa Gikora No Mu Bihugu Byateye Imbere ni uko

Mu gihe bisanzwe bizwi ko mu bihugu byateye imbere ubwenge aribwo burebwa mbere y’ibindi byose mu itangwa ry’akazi, mu Bufaransa ho abatari bake bavuga ko kuba uzwi n’abakomeye aribyo bizamura umuntu muri sosiyete. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Essec bwerekana ko 55% by’Abafaransa bemeza ko kugirango ugere kure bisaba kuba uzwi n’abavuga rikijyana.

Uretse kuba uzwi, Abafaransa bemera ko kuba umunyabwenge nabyo bituma umuntu agera kure, kimwe no kwiga amashuri menshi. Gusa ibi ntibabiha agaciro nko kuba uzwi ibukuru. Ibi biratangaje cyane kuko ubundi dufata abazungu nk’abantu batabera, bakurikiza amahame yo guha amahirwe abayakwiye (meritocracy), aho gukorera mu gatsiko (oligarchy) nk’uko bimeze mu bihugu hafi ya byose byo muri Afurika.

Mu bindi bihugu by’u Burayi nk’u Bowongereza, u Butaliyani, Suède n’u Budage, ababajijwe berekanye ko kugira ubwenge aribyo bya mbere ngo umuntu atere imbere, mu gihe kugira amafaranga menshi no kugira umuryango urimo urugwiro biza ku mwanya wa kabiri.

Mu bihugu bikize ariko, kuba abana bitwa amazina ya ba se bishobora kubafasha kugira imiryango binjiramo itagenewe ba rubanda rugufi. Umwana witwa Sarkozy, Mitterand, Blair cyangwa Poutine yakirwa nk’amata y’abashyitsi kurusha abitwa amazina asanzwe. Muri Amerika ho barakabya kuko usanga kuva ku musekuruza kugera ku buvivi bitwa amazina amwe nka George Bush (babiri), Bill Gates (uwo tuzi ni uwa 3), Donald Trump (3), John D Rockefeller (ubu bageze ku gisekuru cya gatanu) n’andi. Iyo umuntu yitwa izina nk’iryo rikomeye ntafatwa nk’abandi.

Tugarutse muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, biragaragara ko n’ubwo hariho ikigo cy’igihugu gishinzwe umurimo, ndetse abashaka kwinjira mu kazi aka n’aka bakaba bahabwa ibizamini, abanyarwanda benshi ntibizera iyo system kuko batamenya uburyo ibyo bizamini bikosorwa n’uburyo abatsinze batoranywa. Bamwe bavuga ko rwose batakirushya bajya gukora ibizamini by’akazi biba byatangajwe mu Imvaho Nshya, mu bindi bitangazamakuru cyangwa kuri internet, kuko ngo ari uguta igihe.

Icyo kibazo cy’ibizamini by’akazi, kubona umurimo cyangwa ikiraka, gutsindira isoko , guhabwa serivisi zimwe na zimwe, kuzamurwa mu ntera, guhabwa buruse zo kwiga hanze n’ibindi, gikunze kuvugwa cyane muri Afurika , ndetse na bamwe mu Rwanda bakigarukaho. Perezida Kagame ubwe yigeze kukibazwa n’abanyamakuru, asubiza ko hari inzira uwagize ikibazo cyo gukosorwa nabi mu kizamini cy’akazi anyuramo asaba kurenganurwa,a hereye ku nzego zishinzwe umurimo mu karere, kugera ku Kigo cy’igihugu kibishinzwe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya