Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Mbese Wumva Ushaje?Abagore biyumvamo ko bashaje ku myaka 29, abagabo ni 58

Muri ibi bihe abantu benshi bababazwa no kubona bagana izabukuru, aho bahora bifuza ko bakomeza kwiberaho nk’abasore n’inkumi.

N’ubwo abantu batifuza gusaza, hari ikigero cy’imyaka bageramo bagatangira kumva ntacyo bakiramira, bakiheba bakumva bakecuye cyangwa babaye abasaza.

Ikigero abantu biyumvamo ko batangiye izabukuru kiratandukanye aho abagore batangira kwiyumvamo ko bageze mu zabukuru bafite imyaka 29 ; abagera kuri kimwe cya kane babajijwe n’isosiyete ikora ibijyanye no gutwara abitabye Imana (pompes funèbres) batangaje ko iyo babonye uruvi rwa mbere mu misatsi yabo biyumvamo ko igihe cyabagendanye.

Ku rundi ruhande abagabo bo batangira kwiyumvamo ko bashaje bageze ku kigero cy’imyaka 58 ubwo baba batangiye guhura n’ibibazo mu bijyanye no kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (érection).

Abandi bagore bagera ku 10% batangaje ko biyumvamo gusaza iyo babonye uruhu rwabo rutangiye gutakaza isura, 50% bo biyumvamo gusaza iyo bakimara kubyara na 3% iyo bari konsa kuko baba bumva batangiye gukora nk’ababyeyi babo.

Abenshi mu bagabo biyumvamo ko batangiye gusaza iyo batangiye kugira ibibazo mu buriri ndetse 22% biyumvamo gusaza iyo bumva umuziki uri kubasakuriza, bagaragaza ko umuziki uri kuri volume nini.

“Mu by’ukuri umuntu ntiyiyumvamo ko ashaje cyangwa akiri umusore ahubwo ni itangazamakuru rigena ko umuntu ashaje cyangwa ari umusore” byatangajwe n’uwitwa Christos Ballas wo muri Kaminuza ya Pennsylvanie.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya