Umwanya w’ingoma Kera mu Rwanda rwo ha mbere ndetse no mu bihugu bidukikije, ingoma yari ikintu kizwiho agaciro kanini cyane. Ingoma yari nkuru mu gihugu, ikaba indangabwami, ikagira uruhare mu mihango y’I Bwami, mu miterekero, ikagira uruhare ruhagaze mu mibanire y’Abami na rubanda, ikagira uruhare mu mitegekere y’igihugu, igakiza umunyagasani, igaca abagome, igatanga umuhanya. Iyo ntera y’ingoma ni nayo yatumaga ingoma yaragiraga imvugo bwite yihariye isobanuye y’icyubahiro cy’ikirenga. Kamere y’imvugo Ingoma Mu Rwanda Iyo tuvuze ingoma, umuntu ahita yumva mbere na mbere : Ubutegetsi bw’ikirenga bw’igihugu Urugero : Kugira ngo Imvugo y’ingoma yitirirwe ‘’Ubutegetsi’’, byaturutse ku mpamvu y’uko u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ingoma yari ikimenyetso cy’ubutegetsi. Ku gihe cy’Ingoma ya cyami, Ingoma-Ngabe niyo yari indangabwami, erega ahubwo ikaba yarimikwaga igasumbya umwami icyubahiro, ikaramywa. Ku rundi ruhande,ingoma ryari "Itonde Ry’abami" babaga basangiye igisekuru basimburanaga ku butegetsi bwa cyami. Ubwo rero umuntu akaba yavuga ati : Ingoma na none cyari ‘’Igihugu cyategekwaga n’umwami, ubwo akarere aka n’aka kategekwaga n’Umwami kakitirirwa ingoma yako. Urugero :-Ingoma ya Gisaka yahuzaga imbibi n’iy’u Bugesera. Kera kose ingoma yizihizaga rubanda, ariko zikagira umwanya w’umwihariko i Bwami. Ho zabikiraga Umwami zikanamubambura, zigashengerera kandi zigashagara umwami mu irambagira r’igihugu. Mu gihe cy’imidugararo y’intambara, impuruza yajyaga ku karubannda bakayiha umurishyo igashoza injyarugamba, ingabo zigahurura zigatabara. Zigatsinda, zigasanganirwa n’umurishyo w’ingoma. Mu mihango y’imiganura n’iy’igangahura no mu yindi miterekero ingoma zaravugaga zikavuzwa n’abanyamihango nyine. Imana igaseka ibintu bigatungana, abantu bagatunga, bagatunganirwa. Nyamara na nyuma y’aho mu gihe cya Repubulika, ingoma ziracyafite agaciro rwose, umuco w’ingoma uracyari wose uretse ko iby’imihango bitagihuje n’imibereho mishya ya rubanda. Ingoma wazisanga henshi mu birori byo mu masabukuru, mu matorero ya za kiriziya, mu rubuga rw’urubyiruko no mu mashuri, mu mirimo y’abakozi, mu nyigisho z’abigishwa mu bukwe ndetse no mu mitako y’inzu. Ingoma yabaye rwose impuza-mbaga ,iremerwa gusanganya umuco wo hambere n’uw’ubu. Ingoma ya Mashira yatsembe Abarenge
Ingoma ya Gahindiro, amahoro yarasugiye arasagamba
Ingoma ya Kigeli wigaruriye amahanga menshi
Ingoma Mbiligi yadukanye shiku mu Rwanda
Ingoma ya Cyami yakuwe na Repubulika
Ingoma y’Indorwa yari iy’Abashambo
Ku ngoma y’Abagesera niho Nyangezi yagabiwe Ubushiru. Hari mu mwaka w’1924. Icyo gihe ni Nyamakwa wa II Nditunze wari ku ngoma
Amateka y’u Rwanda avuga ko ingoma Nyiginya yahanzwe na Gihanga.
Shakisha kuri ino site
pa
Ingoma y'u Rwanda I
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário