Imirimo yo kurema Ingoma
Imirimo yo kurema Ingoma irimo ibice bibiri bikurikira :
I. Gutegura umuhimba
Iyo bajya kurema ingoma babanza kurambagiza igiti, bagishima bakagitema, bakakigegena, hanyuma bakakiramvura. Imirimo yo kukiramvura igera hagati bakayihagarika kugirango kibanze gihore, gikamukemo amazi. Iyo kimaze guhora hataho imirimo yo kukinogereza.Dore uruhererekane rw’ibikoresho fifashisha mu kuramvura umuhimba :
Igisomyo : Nicyo gicukura inda y’ingoma guhera mu ruhanga.
Ishoka:Niyo itema igiti ikagicamo ingeri.
Incyamuro : Ibaza mu ruhanga n’inyuma y’umuhimba.
Imbazo : Nayo ibaza mu nda y’umuhimba ,ariko yo ikagera aho incyamuro itagera.
Urukwaruzo : Runogereza mu nda y’ingoma.
Umuhoro:ubaza inyuma mu kuramvura kandi ukagegena.
Urukuto : Narwo runogereza imbere n’inyuma, kandi imirimo yarwo iza nyuma y’iy’urukwaruz.
II. Gutoranya uruhu no gutegura imikoba
Iyo bagiye kurema ingoma batoranya uruhu rw’inka y’ijigija cyangwa urw’imfizi kuko arizo zikomeye(uruhu rw’inyana cyangwa urw’ikimasa kikiri gito ntirurema ingoma kuko ruba rworoshye)
Urwo ruhu iyo bamaze kurutoranya barwinika mu mugezi rukamara amasaha 12, ni ukuvuga kuva saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, maze bakarwinura. Iyo bamaze kurwinura barukatamo imikoba maze maze bakayibamba kugirango irambuke kandi yume. Iyo imaze kuma barayiharura bakayikuraho ubwoya bakayitunganya. Iyo bamaze kuyitunganya bayizingamo ibizingo kugirango babone uko bayibika.
Ku wundi munsi binika urundi ruhu narwo rukamara amasaha 12 mu mugezi kimwe n’urwa mbere. Iyo barwinuye barukatamo ibyahi (icyo mu ruhanga n’icyo ku isembe). Gukata birangiye, hakurikiraho guca amaso ku byahi.
Iyo iyo mirimo yombi irangiye, hakurikiraho kurema ingoma koko ! Uko kurema ingoma kurimo ibice bitatu”.
Gushyira ibyahi ku muhimba : Iyo ibyahi bigeze mu mwanya wabyo bafata imikoba bakayicisha muri ya maso baciye mbere bagenda bakurura.
Iyo uwo murimo urangiye bazana imikoba ya kabiri, bakagenda bakuraho iya mbere ari nako barushaho gukurura ,ari nako bagenda baca amaso ya kabiri.
Ubwo noneho bakuraho ya mikoba ya kabiri bagashyiraho iya gatatu (bashobora kuyisubiramo rimwe,kabiri cyangwa gatatu). Uko kugenda basubiramo bituma bashaka neza ijwi bifuza guha ingoma iyi n’iyi bitewe kandi n’ingufu z’uruhu.
Iyo iyo mirimo irangiye, hakurikiraho gushyiraho umukurikizo, guca igisoro, gushyiraho amatwi n’ukuboko. Muri uko kurema ingoma no kwambika imihimba bayiha amajwi bashaka,niho havamo amoko y’ingoma tuzi ariyo :
Ishakwe : Ishaka ijwi ,kandi iba imwe buri gihe
Inyahura :Yahura izindi ngo zivuge ,kandi ziba ari 2 cyangwa 3 zakuranwa.
Impuma, cyangwa inumvu : Ifite ijwi rya hagati ,ni nini, kuruta izindi ziba enye.
Igihumurizo:Kigira ijwi ryo hasi ni nini, ziba ebyeri.
III.Ibiti biramvurwamo ingoma
Ibiti biramvurwamo ingoma ni nibi bikurikira :
Umuvugangoma
Umuvumu
Umusumba
- Umurehe
Umwifuzo
Umuko
Umusave
Inganzo z’Abanditsi twisunze
Ingoma I Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gaspard, 1992)
Sem comentários:
Enviar um comentário