Impine OK ikoreshwa ahantu henshi ku isi,mu ndimi zose.Mbese waba uzi inkomoko y`iri jambo?
Ubundi Ok rikoreshwa umuntu ashaka gusobanura ko ibintu bimeze neza, nta kibazo mu magambo make.Nyamara iiri jambo ryakoreshejwe akenshi mu bihe bitari byiza namba.
Dore aho ryaturutse:
-OK(0 Killed):Mu gihe cy`intambara ytiriwe gutandukana (Guerre de Sécession) yari ishyamiranyije amajyaruguru n`amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,iki kimenyetso cya OK
cyakoreshwaga muri za raporo z`abakuru b`intambara bashaka kuvuga ko urugamba rwgenze neza nta waguyemo n`umwe.(Zero Killed cyangwa 0 Killed,mu mpine OK)
-Mu ntambara ya Kabiri y`isi, iri jambo nanone ryageze ku mugabane w`uburayi rizanywe n`abasilikare b`Abanyamerika. Kuri iyi nshuro ho barikoreshaga bashaka kuvuga ko byose biri ku murongo,nta kibazo.
Aha ariko bakoreshaga amajwi(phonetics)y`ijambo All Correct bivuga ngo "NTA KIBAZO"
-OK ryigeze kuba ryakoreshwa nanone n`abahanga mu by`amazi n`inyanja bo mu gihugu cy`u Bugiliki(Grèce).Ijambo ry`ikigliki Ola Kala rivuga ngo:Byose biragenda neza.
-Iri jambo OK nanone ryakunzwe gukoreshwa nk`ikinyuranyo cy`impine KO(knock out,ugenekereje bivuga umuntu cg ikintu kiri hasi,muri make ko amerewe nabi). Ni ukuvuga ko barikoreshaga bashaka kwerekana ko umuntu atari hasi ahubwo ari hejuru,muri make ameze neza.
-Ok nanone ryongeye gukoreshwa n`abari bashyigikiye Martin Van Buren.Uyu mugabo yari uwo mu ishyaka ry`abademokarate akaba yaranatowe aza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari perezida wa munani(8).Hari ahagana mu w`i 1837.Abari bamushyigikiye bakoreshaga ijambo OK nk`impine ya Old Kinderhook,izina ry`agace kamwe ko muri Leta ya New York,uyu mugabo yakomokagamo.
Iri jambo nanone OK ryakoreshejwe mugihe cy`ubucakara.Abafaransa iyo babaga bamaze kugura abirabura,barahamagaraga ngo : "AU QUAI"( risomwa ngo O-KE)bashaka kuvuga ngo imizigo(abirabura) ijyanwe ku bwato.
Sem comentários:
Enviar um comentário