Ku munsi w`ejo tariki ya 7 Mata Abanyarwanda twatangiye icyumweru twibukamo ku nshuro ya 17 abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi muw`i 1994. Insanganyamatsiko y`uyu mwaka iragira iti:"Duharanire ukuri, Twiheshe agaciro".
Nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze mu ijambo rye, kwibuka ni ngombwa kuko iyo umuntu atibutse ageraho akibagirwa ndetse akaniyibagirwa.
Kurwanya jenoside ni inshingano zacu nk`abanyarwanda, kuko nta we uturusha kumenya ububi bwayo. Ni muri urwo rwego tugomba gusobanukirwa neza neza icyo jenoside.
Mbese Jenoside ni iki?
Jenoside ni ijambo ryinjiye mu kinyarwanda (vuba aha) rivuye mu rurimi rw`igifaransa, narwo rurikomora ku ijambo ry`inyunge ry`ikilatini "Genos cidère" Genos ugereranyije bivuga Gène mu rurimi rw`igifaransa, ni uturemangingo tw`ibanze tw`ubuzima naho Cidère bivuga "kwica, kurimbura"
Jenoside bivuga umugambi wo kwica, kurimbura abantu bafite ikintu bahuriye ho nk`idini, ubwoko, akarere,... Ni kimwe mu byaha byibasira inyoko muntu.
Jenoside burya ijya mu bikorwa ari uko yabanje gutegurwa igihe kirekire, ntago ari ikintu kiza ngo kiture aho. Dore bimwe mu byiciro bitandukanye bya jenoside:
*Classification: uru ni rwo rwego rwa mbere. Aha abantu bacibwa mo ibice, bagatandukanywa. urugero mu Rwanda Bamwe bumvishijwe ko ari abatutsi, abandi abahutu abandi abatwa.
*Symbolisation: ni ukuvuga guhabwa ibimenyetso bitandukanya abahoze ari umwe. Urugero uburebure bw`amazuru, amatwi, agahanga n`igindi.
*Dehumanisation: nyuma yo gushyiraho ibimenyetso bitandukanya abantu, hakurikiraho kwamburwa ubumuntu kuri bamwe muri bya bice; urugero ni nko mu Rwanda aho bamwe bitwaga inyenzi, inzoka, agasimba,... n`ibindi byinshi.
*Organisation: Muri iki kiciro noneho hatangira gutozwa abazakora jenoside nyirizina ni ukuvuga abazica abandi. Imyitozo n`inyigisho biratangwa ku bazakora ubwicanyi.
*Preparation: Muri make, muri iki gice hakorwa ama lisiti y`abatoranyijwe kwicwa, ibikoresho bizakoreshwa nabyo birategurwa, abazabikora bakongererwa imyitozo,
*Extermination; iki gice nicyo jonoside nyiri zina kuko babandi batojwe nibwo batangira kwica. Iki gice nticyabaho biriya bibanza bitabayeho.
iki gice cya Extermination cyangwa jenoside nyirizina gikurikirwa nikindi kitwa Danial
*Denial; guhakana cyangwa gupfobya jenoside. aha Ababifitemo inyungu zabo bwite bafatanyije n`abayiteguye batangira guhakana ko nta jenoside yabaye, bagatangira guha ayo mahano aba yakozwe andi mazina. nko Gusubirana mo, intambara, ni amwe mu mazina ahabwa jenoside.
Mu nkuru zacu zitaha turabagezaho izindi jenoside zabayeho hirya no hino ku isi usibye iyakorewe Abatutsi mu w`i 1994.
Sem comentários:
Enviar um comentário