Mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Morogoro,hari isosiyete yitwa APOPO igizwe n’itsinda ry’ababirigi n’abatanzaniya, izwi ho kwigisha no kumenyereza inkwavu z’ingore mu gushakisha ahantu haherereye amabuye y’agaciro.
Izi nkwavu zizwi ku izina rya Femi ngo ziba zaratojwe kuburyo bw’umwihariko,zikaba zifite ubushobozi buhambaye mu gushakisha aho amabuye yagaciro aherereye mu gihe gito kurusha ikiremwa muntu, kuko zo mu minota isaga 20 ziba zimaze kubona amabuye aherereye k’ubuso bungana na metero kare ijana(100m2). Izi nkwavu kandi ngo zikaba zarigeze kwitabazwa mu gihugu cya Mozambike nyuma y’intambara yahabereye mu mwaka 1992 mu gushakisha mine zisaga miliyoni imwe ,kuri ubu zikaba zimaze kubona kimwe cya kabiri cyazo.
No mu mwaka ushize 2011 ,zongeye kwitabazwa mu gihugu cy’Angola gushakisha izindi mine zisaga miliyoni zahaburiye nyuma y’intambara yarangiye mu mwaka 2002. Zimara imyaka isaga icumi zitozwa kungirango zibashe kwiyambazwa muri iki gikorwa. Izi nkwavu ngo zikunze kurangwa no kwisanzura, zikaba zifite ubwenge buhambaye zavanye mu masomo ziba zarahawe.
Si izi nkwavu gusa kuko hari izindi zitwa Astrid zizwiho kumenyekanisha indwara y’igituntu aho n’ubundi i Morogoro mu gihugu cya Tanzaniya.

Sem comentários:
Enviar um comentário