Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Yahisemo kwishushanyaho( tattoo ) pasiporo ye mu mugongo

tatto passport

Richard,w’imyaka 27 y’amavuko ufite ubwenegihugu bubiri; Ubwongereza na Ositarariya, yafashe icyemezo cyo gushushanya pasiporo ye mu mugongo we. Iki cyemezo ngo yagifashe ubwo yarimo afunga ibikapu bye igihe yari avuye mu biruhuko muri Ositaraliya. “nashakaga ikintu nzajya nibukiraho ibiruhuko nagize, ariko by’umwihariko nashakaga gukora ikintu kigaragaza ko nkunda igihugu cyange”. Richard

Gusa ngo igihe yakoraga ibi yari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye ngo wabanje kumufata nk’umusazi, ari ko ngo nyuma yaje gusanga ari ibintu byiza ndetse bishimishije, iyi pasiporo ye kandi yamutabaye ubwo yagiraga ikibazo gitunguranye cy’amafaranga ubwo yari murugendo akajya kubikuza amafaranga kuri konti ye muri banki. Yagize ati: “ nakuyemo agapira nari nambaye umukozi wa banki aratungurwa, ariko nyuma yaje gushyira umwirondoro wajye muri mudasobwa maze ampereza amadorari 50.

Abayobozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka batangaje ko Richard yemerewe gukoresha iyi pasiporo yo ku mubiri we gusa muri UK(united kingdom) in ukuvuga Ubwongereza n’amajyaruguru ya Irilande.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya