Abashakashatsi bo mu gihugu cya Suede mu bufatanye n'abo mu gihugu cy'ubwongereza, bakoze ubushakashatsi bwavuyemo ibintu bitangaje: inyoni ibasha kuguruka ahantu hareshya n'ibilometero ibihumbi 4 na 620 mu gihe kingana n'iminsi ibiri gusa, mu gihe zagurutse ahantu hareshya n'ibilometero 7 153 mu minsi itatu n'igice.
Ubundi hari ho ubwoko bw'inyoni zimuka imigabane cyangwa se ahandi hantu ziba zisanzwe zituye kubera impamvu zitandukanye, mu ngendo zazo ariko zigenda zihagararara kugirango ziruhuke, nyamara izi zo (bécasses) ziruka ahantu hangana kuriya nta kuruhuka ndetse zinagendera ku butumburuke buri hejuru cyane, ahantu hataba umuyaga.
Hifashishijwe utwuma dutoya cyane twa alaktronike, aba bahanga nibwo babashije kumenya neza neza umuvuduko wanyawo izi nyoni ziba zigenderaho: hafi ibirometero 90 ku isaha, bakaba baremeje ko iyo ubutumburuke zigurukiramo buba bugerwamo n'umwuka uhagije uyu muuvuduko wazo wakwiyongera.
Ikindi byagaragaye ko izi nyoni zitura mu gihugu cya Afrika y'epfo mu gihe umugabane w'uburayi uri mubihe by'ubukonje, zikongera kwimuka zihagaruka mu gihe impeshyi igeze, zigatura mu burayi bw'uburasirazuba.

Sem comentários:
Enviar um comentário