Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Yamaze iminsi 6 yinaganitse kuri Antene ya televiziyo !

Uyu ni umusore ukomoka muri USA muri leta ya Oklahoma, William Boyd Sturdivant wamaze iriya minsi yose yimanitse kuri antene y'ishene ya televiziyo Clear Channel.

N'ubwo impamvu yo kwimanika kwe kuri iriya antenne itazwi neza, gusa ikizwi ni uko guhera ku munsi wo ku wakane w'icyumweru gishize atari yakagize ikintu afata, yaba amazi, ibiryo, cyangwa yewe n'umwambaro wo hejuru. Ibi bikaba byarongeraga ibyago byo guhubuka akaba yahasiga ubuzima kubera umunaniro, inzara ndetse n'umwuma. Kuri buriya butumburuke ngo hari n'ubushyuhe bwinshi cyane kubera igihe cy'impeshyi iriho.

Polisi yagerageje kumvikana nawe ikoresheje ibintu binyuranye harimo amazi, ibyo kurya ndetse yewe n'itabi dore ko azwiho kurikunda byahebuje, ariko bikaba ibyanga.

Si polisi yagerageje gushyikirana nawe gusa, kuko harimo n'abantu bandi batandukanye. Ku bw'amahirwe William yaje kwemerea kumanuka kuri uyu wakabiri.
Yagerageje kwegerwa n'abantu batandukanye Amaze kururutswa
Sturdivant William azwiho kuba yarafunzwe kenshi azira ibikorwa byo guhungabanya umutekano harimo ubujura ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Yaherukaga muri gereza muri Mata. Kuri ubu ari gukorerwa ibizamini ngo barebe niba adafite ikibazo mu mutwe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya