
Karahamuheto Aloys Alonzo Higiro(1956-2010), yavukiye ku Kibuye. kimwe n’abandi banyarwanda batari bake yakuriye ishyanga ku mpamvu z’ubuhunzi, ariko ntiyigeze yibagirwa u Rwanda, ikinyarwanda ndetse n’abanyarwanda.
Ubwa nyuma ubwo Nyakwigendera Bongo Man yaje mu Rwanda hari muri Nyakanga 2010, yari avuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho yabaga muri California. Agira ati : « navuye ku kibuga cy’indege cy’i California numva ndwaye, ariko nkikandagiza ikirenge ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe nakibise ijisho umusozi wa Rebero, Mont Kigali na Jali, numva ndakize ! »
Kimwe n’abandi banyarwanda benshi, nyuma ya Jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Ras Bongo Man nawe yatashye u Rwanda arukumbuye cyane nyuma y’imyaka irenga 25.
Ras Bongo yaje gufatanya n’abandi ba Rastas yasanze mu Rwanda bashinga ishyirahamwe ryiswe Ubumwe (IU) icyo gihe iryo shyiramwe ryaguye rishinga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi hafi y’ikiyaga cya Nasho mu ntara y’Iburasirazuba.
Abakunzi ba muzika twagiye tubona Ras Bongo Man mu bitaramo byinshi yakoranye n’abahanzi ba banyarwanda nka Tony Gatera, Albert Brouillon, Una’s Blue , Mutsari n’abandi batandukanye bavuye mu mahanga nka Wenge Musica yo Muri RD Congo, Iqullah na Culture Nox bo muri Jamaica.
Rasta Bongo Man yagize ingendo nyinshi ku isi, ariko umwihariko n’uko umutima we wakundaga akarere k’Uburasirazuba bw’Afurika (East Africa). Muri Kenya ho bazahora bamwibukira ku gikorwa yakoze cyo gushinga ishyirahamwe ryitwa 12 Tribes of Israel Association, aho yari agamije guteza imbere umuco nyafurika no gushyigikira impinduramatwara inogeye abatuye isi.
Inyurabwenge ya Nyakwigendera Ras Bongo Man yayise Rwandanism yarishingiye mu kwemera ko indangaciro nyarwanda zifite umwimerere udasanzwe ku buryo zubahirijwe bya kwera ngo de !
Mu bihangano yasize byinshi muri byo bigizwe ahanini n’indirimbo, twavuga nka ’Inka ni nziza’, ’Nyirimbirima’ n’ibindi byinshi.
Ikindi cyaranze uyu mu Rasta ni urukundo yagiriraga amazina nyarwanda nka : Kazihose, Kazitunga, Kibogo, Gicari, Mugabo, Kigali Ngali n’ayandi nkayo ngayo.
Rs Bongo man yitabye Imana tariki 30 Ukwakira 2010 azize inbwara y’umwijima aho yari arwariye muri CHUK, ariko kubera morale ya kirasta yaranzwe n’ukwihangana kudasanzwe mu minsi ye ya nyuma.
Shakisha kuri ino site
pa
Karahamuheto Aloys Alonzo Higiro aka Rasta Bongo Man
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário