
Umuhanzi Jean Pierre Runyurana yavutse mu mwaka wa 1971 atangira ibikorwa by’ ubuhanzi ubwo yari afite imyaka 16 y’ amavuko. Icyo gihe yatangiranye no kwiga ibicurangisho bya muzika, aha akaba yarahereye ku ngoma, gitari, piano n’ ibindi.
Ku myaka 16 nibwo yatangiye kwandika anaririmba zimwe mu ndirimbo ze, ni nabwo yinjiye bwa mbere muri Studio.
Mu mwaka wa 2003 Runyurana yatangiye gukorana n’ amastudio akomeye ndetse atangira kujya yohereza ibihangano bye hanze y’ U Rwanda, aho byakunzwe ndetse bikanagurwa cyane. Uyu muhanzi ngo ntiyakunze kumvikanisha ibihangano bye mu Rwanda cyane kuko hari ikibazo cyo kwigana ibihangano by’ abahanzi cyane.
Indirimbo ze zakomeje kumenyekana mu bihugu by U Burayi bituma agenda asohora album zitandukanye. Kugeza uyu munsi afite album 5 arizo : Urwango, Life, Uragiye, Mubyeyi naho iya nyuma ayita Gushimira.
Izi ndirimbo yazikoze mu nyana ya Zouk na Slow kuko ari zo yumva zimworohera gutangamo ubutumwa. Izi ndirimbo zose yagiye agerageza kuzikorera amashusho n’ ubwo bigoye. Kuri we avuga ko yumva gukora amashusho y’ indirimbo ze bituma n’ abatumva Ikinyarwanda babasha kubona nibura ibyo avuga bityo bagakuramo ubutumwa.
Ni kubw’ iyo mpamvu, amaze gushyira ahagaragara amashusho y’ indirimbo zigera ku icyenda yatoranije mu ndirimbo ze ; ni ukuvuga ko ari izo yakuye kuri album ze uko ari eshanu. Izo ndirimbo akaba amaze kuzikorera albumu yazo.
Uyu muhanzi yibanda cyane mu kugeza ku bakunda umuziki ibihangano by’ umwimerere kandi bifite ubutumwa mu bantu. Ibi ni bimwe mu byamuteye gushinga studio mu gihugu cy’ U Burundi yitwa Sounds Studo ari nayo ikora ibihangano bye kugeza uyu munsi.
Umuhanzi Jean Pierre Runyurana aranateganya gushyira indi studio mu rwanda, aho yifuza kuzashaka ahantu mu Mujyi wa Kigali azajya yigishiriza abana bato gucuranga ibyuma bya muzika, bityo bakazavamo abahanzi bakomeye.
Abahanzi amaze gukorana nabo harimo nyakwigendera Jean Christophe Matata, aranateganya gukorana n’ umuhanzi umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda no mu mahanga, Jean Paul Samputu. Naho hanze y’ U Rwanda arateganya gukorana indirimbo n’ igitaramo n’ umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya Mr Nice nawe uri muri gahunda yo kongera kugarukana imbaraga mu ruhando rwa muzika muri East Africa.
Jean Pierre Runyurana afite umugore n’ abana bane. Umwana we mukuru w’ imyaka 8 y’ amavuko, Runyurana Lionel, bakaba baririmbana aho ijwi ry’ uwo muhanzi w’ umwana ryumvikana ndetse n’ amashusho ye akagaragara mu bihangano bya se. Biratangaje ariko ni ukuri kuko inyana ni iya mweru kandi umwana wa samusure avukana isunzu.
Shakisha kuri ino site
pa
Umuhanzi Jean Pierre Runyurana
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário