Pep Guardiola,umutoza wa FC Barcelone,amenyereweho guterura ibikombe hamwe n'ikipe ye gusa nanone ngo yaba afite n'indi mpano itari iya buri wese.
Uyu mugabo rero yatowe n'abagore batagira ingano babinyujije ku rubuga rwa turismo rural bemeza ko uyu mugabo rwose yavamo umufasha mwiza ndetse mukaba mwanatwarana neza mu buriri nkuko abo bagore babyemeza..
Banongeraho ko uyu mwaka ashobora kuzatwara igihembo cy'umugabo wakunzwe n'abagore benshi muri Espagne.
Pep Guardiola ni umutoza ukiri muto ufite ibigwi byinshi.Ubusanzwe uyu mugabo ngo ajya ananyuzamo akandika indirimbo n'ibisigo nubwo atabigize umwuga,ibi bikaba ari bimwe mu bituma abagore bamwihebera ku buryo buri wese aba yumva yatemberana nawe mu mihanda yo muri espagne bafatanye agatoki ku kandi.

Sem comentários:
Enviar um comentário