Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Solace Studio yatangiye gahunda yo gufasha abantu bafite impano badafite ubushobozi

Producer Prince
Ntago ari mu Rwanda cyangwa muri Afurika honyine aho wasanga haboneka abantu bafite impano ariko badafite ubushobozi bwatuma bakoresha izo mpano zabo zikagira icyo zibamarira yewe n’abandi bakabyungukiramo.

Kugira impano no kugira ubushobozi cyane amafaranga nibyo byatumye Studio Solace ifata icyemezo cyo kujya ifasha abantu bafite impano ariko ntabushobozi bafite nyuba basohora alubumu bakavugana uko bakorana na Studio ikagira icyo yunguka.

Ubwo twaganira na Producer Prince akaba ari nawe ukora muri Studio ya Solace iri Kacyiru mu mugi wa Kigali, yatubwiye ko iyi ari gahunda nshya batangiye gukora aho bagenda bareba abantu bafite impano ariko bahura n’ikibazo cy’ubushobozi, bakabafasha cyane babakorera indirimbo mu kubateza imbere buhoro buhoro bikagera aho alubumu yuzura noneho umuhanzi bakoranye bagasinyana amasezerano yuko alubumu ye izacuruzwa muburyo bakorana mu gusangira inyungu nka Studio yamufashije gusohora ibihangano bye bikajya hanze.

Kugeza ubu hari abahanzi batatu batangiranye gukorana nabo kandi muri bo hariho bamwe muri bo bakora uburyo bwa live bidakunze kugaragra mu ma Studio menshi yo mu Rwanda. Icyo bakurikiza ngo ni ukureba abantu bafite impano babizi baririmba neza, bo baramufasha bakamukorera indirimbo nyuma yazacuruza bakavugana uko bizagenda. Producer Prince yatubwiye ko kandi bari gukorana na Jules Sentore kandi indirimbo ze ziri kugenda zikorwa neza yizeye ko buhoro buhoro alubumu ye izamera neza. Mu gusoza Prince akaba yadutangarije ko abahanzi badakeneye kumva abantu babaca intege cyangwa ababasubiza inyuma ahubwo bagomba kureba imbere bakareba icyo gukora kandi ngo ntakidashoboka yo hari ubushake.

Reka tubibutse ko Solace Studio ari studio ifata amajwi (recording) ikanatunganya indirimbo kugeza zirangiye zigasohoka. Hashije imyaka ibiri itangiye, dore ko yatangiye muri 2009 ku indirimbo yitwa « Never Again » yakozwe mu cyunamo cy’uwo mwaka, indirimbo yakoreshwe cyane kandi yari ikoranye ubuhanga yaririmbwemo abahanzi benshi batandukanye harimo n’abanyamahanga, ihimbwa na Samputu J.P ikorwa na Producer Aron Niyituga. Iyi studio ibarizwa mu mugi wa Kigali Kacyiru, ikaba ariya Minisiteri ya Solace.

Bimwe muri byinshi imaze gukora harimo indirmbo « Wibyihererana » ya Tigo, Album ikozwe ku buryo bwa live ya Francois Ngarambe uzwi cyane ku indirmbo « Umwana ni umutware », harimo amalubumu y’abahanzi batandukanye harimo nka Choir Kinyinya, indirimbo « Uri uwera » ya Dominic, Album ya Serge, Album ya Yves Rwibutso, Blessed Sisters yahakoreye indirimbo ebyiri, n’abandi benshi barimo Nyamitari, Tom Close na Prince Kids, Gaella, Masamba bagiye bakoreramo indirimbo, Ange Chanelle w’i Burundi, na Cris kuva mu Bwongereza n’itsinda yari ayoboye bahakoreye indirimbo nyinshi, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane murizo ikiba ari « No one like you » kubera ari Lumba iri mu cyongereza.

Patrick KANYAMIBWA


via kgltimes.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya