Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu bategetsi b’ababiligi babanje kuyihisha umukuru wabo, ariwe Vice-gouverneur Général Eugène Jungers, kugirango atazabagaya akaba yabasimbuza abandi. Mu nyuma iyo nzara imaze kumenyekana, nibwo hatangiye igikorwa cyo kugaburira abaturage. Guhera mu ntangiriro z’ugushyingo 1943, abaturage bagaburiwe ibishyimbo, umuceri, uburo, amashaza, ibigori, ubunyobwa, ifu y’imyumbati biturutse i Burundi no muri Congo Mbiligi. Ibyo biribwa byazaga bihetswe n’amakamyo, bigashyika muri misiyoni.
Abayobozi b’abakoloni batanze kandi imbuto z’ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa, uburo, imigozi y’ibijumba n’ibiti by’imyumbati. Batanze amasuka banashishikariza abaturage guhinga ibishanga. N’uko ihinga ry’i 1944 ritangira risanga bariteguye.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu gihugu, abategetsi b’abakoloni bakanguriye abanyarwanda kwimukira muri Congo, mu turere twa Gishari na Mokoto tw’intara ya Masisi.
Muri ibyo bikorwa byose, abo bategetsi b’ababiligi bifashishaga cyane Umwami n’abatware b’abanyarwanda.
Urugero ruzwi cyane ni uko Umwami Mutara III Rudahigwa yasuraga cyane uturere twari twugarijwe n’inzara, akadutera inkunga y’ibiribwa, inka n’amafaranga. Kurya yarazi guhiga cyane, umuhigo we wose yawugeneraga abaturage bazahajwe n’inzara kugirango bahembuke. Nyamara ibyo ntibyabujije bamwe mu bategetsi b’ababiligi kumushinja ko yabahishe inzara, ndetse ko atitaye ku mibereho y’abaturage be.

Sem comentários:
Enviar um comentário