12. Ingoma ya Kigeli IV Rwabugili Mutara Rwogera yasimbuwe ku Ngoma n’Umuhungu we Kigeli IV Rwabugili, amateka akaba agaragza ko Rwogera yari yaramubyaranye n’umugore wa mukuru we Nkoronko.Ku Ngoma ya Kigeli Rwabugili ,ari nawe basingizaga “Inkotanyi Cyane na “Rukayababisha”, habaye ibitero byinshi bigamije ahanini guhamya ubutegetsi bw’u Rwanda ahari higaruriwe vuba.Twavuga nko ku Ijwi, Ndorwa na Gisaka. Ntiyatinyaga kwica n’abakomeye, kabone naho baba ari ibikomangoma nka se wabo Nkoronko. Ingoma ye yaranzwe no kwegera rubanda akabatoramo abatware n’abatoni, akanagabira Intwari iminyago. Rwabugili yagerageje gutera ibihugu byo hakurya y’i Kivu no ku kirwa cy’Ijwi. Aha tukaba tugiye kurebera hamwe uko uwo mwami w’Igihangange yazengereje amahanga n’imikorere ye mu igaba-bitero. 12.1. Ibitero Kigeli Rwabugili yagabye mu mahanga Rwabugili amaze gushyira umurwa we Sakara ho mu Gisaka, “Rukurura” Ingabe y’ i Gisaka niho yanyazwe igambaniwe n’umutware Kabaka ka Kayagiro .Ubwo rero i Gisaka cyegukira u Rwanda burundu. 12.1.1. Igitero cy’amazi Cyari kigamije gukangara i Ndorwa yari imaze kunyaga ubushyo bw’inka z’u Rwanda, muri zo zitwaga “Umuhozi”. Cyiswe igitero cy’amazi, ku mpamvu y’imvura y’urushyana yujuje imigezi igakuka ingabo zikabura aho zimenera. 12.1.2. Igitero cy’i Bumpaka Hafi ya Rwicanzige, Icyo gitero cyari cyibasiye gucogoza ubukubaganyi bw’Igikomangoma cyo mu Ndorwa, cyiyitaga Rugaju, cyahigiraga kuyogoza u Rwanda. Ubwo icyo gitero gitsemba Ndorwa kirayihashya mpaka Rwicanzige. 12.1.3. Igitero cyo muri Lito Ingabo z’u Rwanda zari zibasiye igikomangoma Nkoronko, zishinga ibirindiro ku nkiko y’u Burundi, zitera Rugigana umutware wo mu-Lito rya Ngaragu h’i Burundi, byo kurengagiza. 12.1.4. Igitero cyo mu Butembo Iki gitero cyari icyo “Kumvisha” Muvunyi wa Kalinda, Umwami w’u Buhunde wanyaze “Imisagara” yari yagishiye i Kamuronsi. 12.1.5. Igitero cyo ku Ijwi Ibitero byo ku Ijwi, byagabwaga mu mato y’indere aturira abantu 10, n’ay’inkuge aturira abarenze 20, “Icumbi” ikaba imisego begamira, cyangwa se intebe z’abasare bavugama. Iki gitero cyari kibasiye Kabego Umwami wo ku Ijwi wishwe na Rwanyonga rwa Mugabwambere. 12.1.6. Igitero cya Gikore Ho mu Kigezi hafi ya Kabare (hagengwa na Uganda). Iki gitero cyahurujwe na Nyirimigabo, kugira ngo yongere igihugu cy’Abagina .Ni nacyo cyazanye ubwoko bw’ibijumba biri mu Rwanda mbere yaho hari “Gafuma” gusa. 12.1.7. Igitero cyo ku Buntubuzindu Cyari kigamije kurwanya BYATERANA Umwami w’u Bunyabungo wari utuye ku Buntubuzindu. Ubwo Abashi banesha igitero cy’Abanyarwanda cyari kigizwe n’imitwe ibiri gusa. Abacitse ku icumu bagobokwa n’umurishyo w’ingoma zasukiye ku Nteko zigakanga Abanyabungo bagasubira bakavunura. 12.1.8. Igitero cyo ku Kanywilili Hafi ya Muzimu hari igishanga cy’urufunzo cyari inkambi y’ingabo z’Abanyabungo. Icyo gitero cyari kigamije kwihimura. Abanyarwanda barwana inkundura, batwika urugerero rw’Abanyabungo, ariko isayo ntiyatuma bafata Kanywilili. Kigeli ategeka guhagarika imirwano, ingabo zunamura icumu. 12.1. 9. Igitero cya 2 cyo ku Ijwi Kigeli yari yarigaruriye Ijwi ryaramuyobotse, Nkundiye waryo aza kurigandisha. Iki gitero cya Kabiri cyari kibasiye icyo kigande. NKUNDIYE amaze gushoberwa ingabo zimusatiriye aho yahungiye mu kirwa cy’i Shovu, yiroha mu Kivu Ijwi rirayoboka. 12.1.10. Igitero cy’i Bushubi Kibogora Umwami w’i Bushubi amaze gutanga, yasimbuwe na Nsoro Rwabigimba umwe mu bavandimwe be atangiye kumurwanya, Nsoro yitabaza Kigeli Rwabugili. Kigeli aratabara, Rwabigimba araneshwa ahungira mu Bugufi bwari ubw’i Burundi muri ibyo bihe. 12.1.11. Igitero cyo ku Kidogoro Iki gitero cyagabwe na ahantu ho mu majyaruguru ya Bukavu, ahagana mu bya Karehe. Ubwo Byaterana yari amaze gutanga, asimbuwe na Rutaganda wari ukiri muto. Umugabekazi Mugeni Gahwijima ariwe ugenga igihugu. Ubwo igitero cy’Abanyarwanda cyasaga n’igisonga U Bunyabungo bwari bumaze kuzahazwa n’amapfa. Muri icyo « Kibariro » mu Rwanda hatera Muryamo,Ubushita n’Imvunja. 12.1.12. Igitero cyo ku Rusozi Icyo gitero cyo ku Rusozi ariyo Bukavu y’ubu, cyari kigamije gufata mpiri Rutaganda n’Umugabekazi Mugeni Gahwijima, kikanyaga Ingabe y’U Bunyabungo Karyamahugu, kugirango u Rwanda rwigarurire by’imvaho u Bunyabungo.Rutaganda na Nyina bari bahungiye ahantu ho muri Bishugi mu majyepfo y’U Bunyabungo, kwa Katabirurwa.Igitero cyica Katabirurwa, gifata mpiri Umugabekazi, Rutaganda abagaragu be baramucikana. 12.1. 13. Igitero cy’Imigogo Imigogogo zari Ingabo za Ankole, rimwe baza guhengera Rwabugili Umwami w’u Rwanda yateye i Kivu nawe atera u Rwanda anyaga Inyambo, Rwabugili abimenye nawe agabayo igitero. Icyo gitero cyari kibasiye Ntare IV Rwamigereka Umwami w’i Nkole wari wanyaze Inyambo z’i Rwanda, agatwika ingoro y’i Rutaraka hafi ya Nyagatare. Kigeli Rwabugili yari i Bunyabungo n’ingabo ze, nibwo avunuye atera i Nkole, yigarurira umurwa Mbarara, Rwamigereka yari yahunze, amenesha Imigogo y’Abanyankole, agarika Ingogo, imbunda zabo zahindutse ibifuma. Inganzo z’Abanditsi twisunze 1. Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943 (KAGAME Alexis) 2. Inganji Karinga Ed. Kagbayi (Myr Kagame Alexis 1959) 3. Le Rwanda ancien et modern, Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger) 4.Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda, Butare 1972 (KAGAME Alexis) 5. Amateka y’Afurika, Kigali 1987 (MUREKUMBANZE Gr.) 6. Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels) 7. Ingoma I Rwanda 1992 (P.SIMPENZWE Gaspard)
Shakisha kuri ino site
pa
Amateka y'Uko u Rwanda Rwagiye Rwaguka IX
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário