Gutwika no kubyara ni inzira idasanzwe kandi ikomeye umugore anyuramo, cyane cyane iyo ari ubwa mbere. Kubona umubiri we ugenda uhinduka, kumva ibintu binyeganyega mu nda, gutekereza ko afite ubuzima mu nda ye, ni ibintu bimutangaza cyane kuko ntabwo aba abizi.
Nyamara abantu benshi nta wita kuri papa w’umwana uri munda, abenshi bavuga ko aba ari ntibindeba cyangwa se bitamufasheho cyane. Icyangombwa ni ukumenya ko abagabo batitwara nk’abagore mu bihe nk’ibi. Cyane cyane ko atari we utwita.
Hari byinshi batekereza ku bihe umugore unyuramo atwite n’ubwo batabivuga. Dore bimwe ni ibi :
Arimo arangeganyega ? Niba ubivuze ubwo ni byo
Abagore benshi batwite bashaka kumvisha abagabo babo uko umwana anyeganyeze mu nda buri kanya. N’ubwo ku mugore utwite aba abyumva neza nyamara ukozeho siko abyumva buri gihe. Umugore ati " Uramwumvise noneho ? " Kubera ukuntu umugore aba amubaza ashishikaye usanga umugabo agira ati : "Yego, yego ndamwumvise ", nyamara ntakintu aba yiyumviye. Hari igihe yanga ko umugore ababara cyangwa akamubwira amwe muri aya magambo "Mbese intoki zawe zikoze mu biti ? cyangwa ntushaka kumva umwana wawe ! Ahaaa nta n’ubwo uba ubyitayeho ! "
Mugore, inama nziza ni uko niba umugabo wawe ubona adashidukira inda yawe, rwose si byiza kubimushyiramo ku ngufu, ni byiza kumworohera.
Yego rwose ndakumva ! Ihangane !
Arananiwe, yarwaye, agaseseme nako kati ndahari, kunukirwa n’ibintu, kutihanganira urusaku nibyo biranga umugore utwite ! N’ubwo ariwe se w’umwana, umugabo rwose nta kintu gihinduka mu mubiri we, aba ari ibisanzwe. Niyo mpamvu kuri we bitoroshye kwiyumvisha uko umugore aba ameze n’uko aba ataka, ntabwo ari uko atita ku mugore we.
Nakubwira ati « Yego rwose ndakumva ! Ihangane. » ukabona neza ko akubeshya, si byiza kumubwira nabi, ni ukumwumva, buriya nyine nta kundi yabigenza, erega n’umwana ntawe aba abona ! Nyine nawe uba ubizi ko adashobora kukumva kuko we adatwite kandi atazigera atwita. Nyamara aba yanagerageje.
Ndanezerewe cyaneeee !
« Wumva umeze ute ko umugore wawe atwite ? », iyo umugabo abajijwe atyo mu mubiri we aba yumva asanzwe cyane, kuko kurinda umugore we abyaye mu mubiri biba ari ibisanzwe. Akenshi asubiza agira ati : « ndanezerewe cyaneeee !!! », ariko mu mutima we aba yibaza impamvu we yumva adashyushye cyane, hari nabo usanga bicira urubanza, kuko bo baba bumva basanzwe.
Umubiri w’umugore ni ikintu gifite akamaro cyane ku mugabo we, iyo uhindutse uko umugabo adashaka arabikubwira cyangwa akabikugaragariza. Niba akubwira ko umeze neza kandi akaba akwifuza, ni ukuvuga ko ari ukuri. Abagore iyo batwite bagirango abagabo bazareka kubifuza kubera ko umubiri uba wahindutse, niyo mpamvu bicara babwira abagabo babo ko bahindutse nabi, ko babaye nk’ibisimba ! Niba akubwiye ati : « Oya chérie, ntabwo usigaye usa nk`igisimba », jya wemera.
Shakisha kuri ino site
pa
Ukuri kubyo abagabo batakereza iyo abagore babo batwite
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário