N’ubwo abagore bakunda abagabo rimwe na rimwe ugasanga bigeze ubwo bibarenga, hari ubwo bajya bateshwa umutwe na tumwe mu tugeso abo bagabo bagira.
Ibi ni bimwe mu bikorwa byagaragajwe ko biri mu bijya bizengereza cyane abagore bikorwa n’abagabo :
1. Ntibabona Umwanda
Bigaragara ko basa nk’abatabona neza ibigaragara : urugero akenshi ntibajya babasha kubona nk’udusosi tumeneka ku meza iyo barya. Ntibajya babona ko amadirishya y’amazu babamo cyangwa y’ibiro bakoreramo yamaze guta agasura, keretse hagize ubibabwira. Kandi iyo hagize nk’ ubakebura gato ko hari icyo batitegereje bahita babyitaho cyane ugasanga bitwaye abagore ho umwikomo ngo ntibacyita ku rugo, nk’aho ari bo bonyine barugize.
2. Bakunda kwitegereza abandi bagore
Bagerageza kubihishahisha habe yewe n’iyo waba ubibakekaho. Bagerageza kwihagararaho.
Inama : ese aho abakobwa nabo bafashe iya mbere bakajya nabo bita ku bandi bagabo cyane kurusha abo bari kumwe hacura iki ? jya ubigeragezaho urebe.
3. Ntibajya iteka basubiza iyo ubabajije icyo batekereza
Byabaye nk’umugenzo. Ntibajya babasha kuvuga akabarimo, byagera ku cyo batekereza bikaba ibindi bindi. Usanga bivugisha ngo simbizi, wowe urabibona ute, bikora mu mutwe cyangwa se bishimashima mu bwanwa (ku babufite). Iyo bakabije ngo baravuze usanga nabwo bavuga ibintu bidasobanutse cyangwa se bitumvikana mu rwego rwo kuguhakanira.
Inama : ntukajye uta umutwe wawe ngo urababaza byinshi. Jya ukomeza wihangane bagera aho bakakubwira icyo batekereza bitabaye ngombwa ko ubabaza byinshi. Abagabo bajya bagira umuco wo kwivuguruza bakavuga bitagombye ko ubabaza, kandi bakavuga icyo batekareza uko ubyifuza.
4. Barya nk’inyamaswa
Kurya nk’impyisi yishwe n’isari ni ibintu bakunda gukora nk’aho atari abantu. Kubabona usanga ari byiza, ariko byagera ku kurya ibintu bigahinduka.
Inama : jya ubareka birire nta kundi unabereke ko bitaguhangayikishije nk’umutetsi.
5. Ntibagira n’akanunu ko kwihanganirana...
Ntibashobora kwemera ko filime wahisemo kureba yaba iryoshye, bakagaya indirimbo iyo ariyo yose ucuranze bataranumva injyana yayo, cyangwa se ikiyigira nziza ku mugore.
Inama : jya ubabwira ko umuntu adategetswe gukunda ibyo undi akunda. Kandi ujye umusobanurira ko agomba no guha agaciro iby’abandi.
6. Usanga akenshi bazana gahunda zo mu biro zose mu rugo ugasanga aribyo bagize ibiganiro
Usanga birirwa mu rugo biciraguraho ngo abakoresha babo ba ntakigenda, abanyamabanga bashya bazanywe ku kazi ngo baryoheye abagabo cyangwa se ngo bafite igikundiro, n’ibindi... Akenshi ntibanatinya no kuvuga ko babakurura mu biro banabifuza mbere y’ abagore babo.
Inama : jya ugerageza kumugarura muri mwembi umugenza gahoro gahoro. Erega musangira ubuzima bumwe, yewe no mu kazi. Gusa niba ari umugabo wawe ntukamureke ngo abe aribyo agira ikiganiro gihoraho cyane cyane ku meza, ujye ushaka uko wamufasha kuganira no ku byo ku rugo.
7. Akenshi yumva ko ibyo akunze aribyo wareba
Abagabo benshi bakunda imikino, aho usanga bareba imikino bakayirutisha uko wareba filime ukunda nk’izisetsa cyangwa se iz’urukundo. Bakagereranye nko kureba umukino w’umupira w’amaguru biruta ko wowe wareba filime eshatu zishekeje kandi z’urukundo.
Inama : gerageza rimwe mu cyumweru (mu gutangira) ube ari wowe umuhitiramo ibyo kureba. Bityo gahoro gahoro azagera aho akunde ibyo nawe wishimira.
8. Ntibajya bakunda gutega amatwi iyo ubabwira
Iyo telefone isonnye wari urimo umubwira (umugabo wawe) uhita ubona yataye umurongo, ukaba wakeka ko abandi bamubwira ibifite akamaro gasumbye ibyo wowe umubwira cyangwa se bikaba byagutera nawe kumva ushatse kwihamagarira inshuti kuri telefone.
Inama : jya ushaka uburyo nawe wamuvugisha mu gihe nyacyo. Ntukamuvugishe cyane asa nk’uhugiye ku kintu akunda nka match ahubwo ujye ugerageza wenda muruhutse, mwatembereye se, cyangwa nko ku cyumweru.
9. Yiyitaho cyane azi ko agiye guhura n’abandi kurusha uko yiyitaho muri kumwe
Muri kumwe musohotse usanga nta gashya agutegurira ariko mwaba muri kumwe n’abandi ugasanga yihinduye nk’umwami ashaka kwiyambika umwambaro w’ukora udushya cyangwa nk’umumarayika.
Inama : jya ugerageza ushake uko warema gusohoka mucyeye, mwambaye neza kandi mwishimishe ku buryo butari busanzwe. Mbese nk’igihe mwajyaga musohoka mukimenyana.
Niba nawe hari ikindi watugezaho waba uzi umugabo wawe yihariye, cyangwa se wowe mugabo niba hari icyo uzi wihariye gishegesha umugore wawe wakitugezaho tukakibwira abandi.
Shakisha kuri ino site
pa
Utugeso 9 abagabo bagira dutesha abagore umutwe !
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário