Nkuko ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na University of California bibigaragaza, gukora sport ku bageze mu izabukuru bigabanya ikibazo cya Depression
Depression ni indwara ikunze kwibasira abantu bageze mu izabukuru cyane, uyirwaye yibasirwa no kwiheba, akumva nta gaciro afite. Sport ya Tai-chi ni yo iza ku isonga mu kurwanya ubu burwayi,Uyu mukino wa Tai chi ni umwe mu mikino ifitanye isano na Kung Fu (yose ibumbiye mu rwego rw`imikino izwi ku izina rya Martial Art imyinshi muri yo ifite inkomoko mu gihugu cy`ubushinwa)
Imibare iragaragaza ko miliyoni 2 kuri 65 z`abasheshashakanguhe barengeje imyaka 65 bafite ikibazo cy`indwara ya depression, kandi ko iri kugenda yiyongera bitewe n`uko n`ubundi igice kinini cy`abaturage ba kiriya gihugu kiri kugana izabukuru. Umukino wa Tai chi rero ngo nicyo gisubizo: umusaza cyangwa umukecuru wawitabiriye ngo arangwa no kugira imbaraga, kudatakaza ubwenge bwibutsa (memoire),, akanyamuneza n`ibindi. Ibi ni nyuuma y`ubushakashatsi bwakozwe ku matsinda abiri y`abantu, namwe bakoreshaga imiti yo kurwanya depression, abandi bakora Tai chi buri munsi. Itandukaniro rifatitika ryaragaragaye.
Muri iyi minsi abahanga muri uyu mukino bakaba barasabwe kuwunononsora bihagije mu buryo bugendanye n`umuco w`abanyamerika.
Aha tukaba twaboneraho n`umwanya wo kubabwira ko uyu mukino uri kugenda wigwaho cyane kuko abaganga bamaze kuvumbura ko ushobora kuba igisubizo ku bazahajwe na diyabete!

Sem comentários:
Enviar um comentário