
Kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Pakistan mu gace ka KARACHI abarobyi bashoboye kuvumbura ifi idasanzwe yo mu bwoko bwa balene (shark) yari ituye mu ndiba y’inyanja y'Abarabu (Arabic Sea). Iyi samaki ikaba ifite uburebure burenga metero 40, igapima toni 8, umunwa wayo ufite ubunini bwa metero 5. Ifite amenyo ari hagati ya 300 na 350.
Nkuko bitangazwa n’abarobyi, yari imaze imyaka isaga 70 hasi muri iyo nyanja, mu bilometero 90 uturutse ku nkombe. Hakaba hari hashize iminsi 10 bazi ko irimo, kuko yajyaga igeraho ikazamuka hejuru maze amazi akibirindura. Kuyikura mu mazi byabaye ikibazo kuko bazanye icyuma(crane) ubundi gishinzwe kuzamura imodoka cyangwa ubwato bwarohamye ariko byanze birananirana hitabazwa ikindi cya kabiri.iki gikorwa kikaba cyitabiriwe n’abaturage benshi bemeje ko arubwambere harobwa ifi ingana gutyo yo mu bwoko bwa balene.
Sem comentários:
Enviar um comentário