
Abagize umuryango wa Burt Wellington, umuherwe witabye Imana muw'i 1919 bagiye noneho kubasha gushyikirizwa umurage wasizwe n'uyu mugabo nyuma y'imyaka 91 yose avuye ku isi.
uyu mukire wakomokaga mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Saginaw muri leta ya Michigan mbere yo gupfa yasize agaragaje ikifuzo cye ku birebana n'umutungo we nyuma y'urupfu rwe, aribyo bita testament mu ndimi z'amahanga. uyu mutungo ubarurirwa kuri miliyoni 100 z'amadolari y'ubu. mbere yo kwitaba Imana, yari yarasabye ko wagombaga kuzagabanywa abazasigara mu muryango we, imyaka 21 nyuma y'urupfu rw'umwuzukuru we wa nyuma wavutse uyu muherwe akiriho (ni ukuvuga yabonye amaso ku yandi).Umwuzukuru we wanyuma Marion Lansill wavutse Burt akiriho yitabye Imana muw'i 1989. sekuru apfa yari afite imyaka 2 gusa.
Ngo byasabye amaperereza maremare n'imibare itoroshye kugirango hamenyekane abagomba kugabana ubu butunzi n'umugabane wa buri umwe, bagera hafi kuri 30, kandi batuye mu bice bitandukanye by'isi; uwagenewe menshi muri bo azatwara miliyoni 16, naho uzatwara makeya kurusha abandi ni miliyoni 2,9.
N'ubwo babonye akayabo bataruhiye ariko, abenshi muri aba basanga iyi mari ari iy'umuvumo. Ibi ni ibitangazwa na Christina Cameron, w'imyaka 19 wagenewe miliyoni eshatu: babajwe cyane n'agahinda n'umubababaro ababyeyi na ba sekuru babo babayemo kandi hari akayabo kangana gatyo batari bemerewe gukozaho n'imitwe y'intoki; nkuko babitangarije ikinyamakuru the Guardian, sekuru ndetse na nyina nibo bari biteze ko bazagenerwa aya mafaranga, ariko siko byagenze. Ibi rero ngo byabaje uyu mwari ukiri muto ndetse na mukuru we nawe wagenewe miliyoni 3. Kuri bo ngo basanga aya mafaranga ari ay'umuvumo n'umuruho mbere y'ibindi byose !
Burt yari afite ibitekerezo biteye ukwabyo: mbere yo gupfa, yasigiye amadolari igihumbi buri umwe mu bana be bari bakiriho, kimwe na buri umwe mu bakozi be. Nta kibazo ariko ubwo bitahereye mu kirere, bakaba babashije kuyibikaho... nibarwarize aho.
Shakisha kuri ino site
pa
Umurage Udasanzwe
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário