Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Yavutse ku babyeyi birabura aza ari umuzungu !

Mu gihugu cy'ubwongereza haherutse kuba ikintu gitangaje, aho ababyeyi babiri bakomoka ku mugabane wa Afrika bagize batya bakabyara umwana w'umuzungu kandi bo ari abirabura. Arlette na Francis Tshibangu bakomoka muri Congo Kinshasa

, bamaranye imyaka isaga 8, bari basanzwe bafitanye umwana umwe, w'umwirabura, uyu muhungu wabo akaba yitwa Seth, naho uyu murumuna we Daniel wavukanye ibimenyetso umuntu yavuga ko bidasanzwe, afite ibyumweru bibiri gusa by'amavuko. yavukanye rero uruhu rwera ndetse n'imisatsi y'igitare, kandi abaganga bemeje neza ko atari nyamweru. nkuko ise Francis yabitangaje, agikubita amaso uyu muhungu we, igitekerezo cyo kuba umugore we yaramuciye inyuma nicyo cyahise cyimuza mu mutwe, ati:"Nkimubona naratangaye nibaza byinshi, nti mbese ni uwange koko?Ariko nkihuza indoro na madamu wange ndetse nkibona inseko ye, nahise menya ko kunca inyuma ari ikintu atigeze na mba "

Impungenge ze yari azisangiye na benshi kuko n'abaganga babyaza nabo bahise batangira kumvisha uyu mugabo w'imyaka 28 y'amavuko ko umufasha we ashobora kuba yaramuciye inyuma.

Izi mpungenge yaje kuzimarwa no guterura umwana we mu biganza, aragira ati:" nkimwegera ngo musome, nibwo nabashije kubona koko ko nsa nawe"

Francis we asanga icy'ingenzi ari umwana ufite ubuzima buzira umuze, ngo ibindi nta shingiro bifite kuri we !!!

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya