
Umugabo w’inararibonye, w’umuhanga cyane, wacengeye cyane agacengerwa n’ubumenyi nyendimi, duhereye ku rw’iwacu, yaratabarutse, ariko adusigira umurage w’umuringa utagajuka. Urukundo, ubumuntu, ubutabera, ubwumvikane no gushyira hamwe ni zimwe mu mpanuro dukesha umurage wa Professor Alexandre Kimenyi.
Mu buzima bwe, hari abantu yakunze kugarukaho nk’icyitegererezo gikwiye mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse no mu nyurabwenge ryabo rishoye kure. Bamwe muri bo ni Thomas Sankara, Jean Paul Sartre, Umwami Mutara III Rudahigwa, Albert Camus, Noam Chomsky, Bertrand Russell, Albert Einstein, Franz Fanon, Patrice Lumumba, Kwamé N’Krumah, Patrice Lumumba, Che Guevara,na Gen Gisa Fred Rwigema. Bamubereye icyitegererzo kubw’ubutwari n’ubwitange bwabo, urukundo rutihugiraho bagiriraga abo basangiye kuba abantu, n’uburyobatozaga abandi kubana bataryana.
Mu mvugo ye yagize ati : “they have to a large extent affected my life as role models for their courage, unselfish love for their fellow human beings and their gospel of human solidarity” Muri abo yafatagaho icyitegererezo cyiza, yasingije umwe muri bo mu gisingiizo cyasohotse mu IMPURUZA No 17 cyasohotse kuwa 12 Ukuboza 1990, yagize ati "Nsingize Gisa Umusore Utagira Uko Asa" Aha yavugaga kuri General Fred Rwigema.
Yigishaga muri Kaminuza ya Sacramento muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yageze muri USA mu mwaka w’1971. Yashinze umutwe wa Politiki yise Amahoro Paople’s Congress Party, ukorera hanze y’u Rwanda, mu ituze rizira isahinda. Atabarutse ariwe wari ukiyobora uyu mutwe wa Politiki.
Dr. Alexandre Kimenyi ni muntu ki ?
Dr Kimenyi avuka i Rwanda. Ni umwe mu bagize amahirwe yo kwiga amashuri makuru mu gihe cye. Mu mwaka w’1971 nibwo yagiye kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ntiyabashije kugaruka mu Rwanda, bityo n’abo yahasize ntibongeye guhura nawe ukundi, benshi muri bo bahitanywe na Jenoside. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Amerika, akomerezayo imirimo ye nk’umwarimu w’indimi n’Ubuvanganzo.
Mu buzima bwe, yafashe umwanya munini wo gutekereza, kwiga no gukora ubushakashatsi ku mahano n’ubugome ndengakamere ikiremwamuntu kigirira ikindi hirya no hino ku isi. Yatangiye no gutegura inyigisho (courses/lectures) zibyerekeyeho. Yanyuze mu nzira z’inzitane kugira ngo abashe kurangiza amashuri ye nk’uko yabyifuzaga.
Ubuzima bwe bwa Politiki n’imibanire y’abantu n’abandi
Professeur Kimenyi, mu nyandiko ze yamaganaga akarengane k’uburyo bwose, akifuza ko ubutabera nyabwo bwabera bose ishusho y’ubumuntu. Yasesenguye ibibwa ry’inzangano mu Banyarwanda ahereye ku bakabaye aribo babayobora inzira y’ubumwe n’urukundo ruranga abonse rimwe. Mu bo yagarutseho harimo Musenyeri André Perraudin uzwi mu mateka y’u Rwanda nk’umwe mu babibye urwiri rw’amacakubiri ashingiye ku moko.
Yakoze inyandiko zinyuranye zisesengurana ubuhanga n’ubwangakubogama (neutrality) politiki y’u Rwanda , mu gihe kibanziriza ubukoloni (Pré-coloniale), mu gihe cy’ubukoloni (période coloniale), no mu gihe cya nyuma y’ubukoloni (post-coloniale), ari nacyo kigaragaramo za Repubulika uko zagiye zikurikirana.
Umurage Professeur Kimenyi asize inyuma
Nk’uko ababanye nawe babigarukaho, kenshi yakundaga kuvuga ati " Uwo mudahuje ibitekerezo si umwanzi wawe, mutege amatwi."
Asigiye abanyarwanda umuco w’ubworoherane, guca bugufi, gushyira mu gaciro, kutarambirwa n’iminsi kuko bucya havaho umwe, kwirinda guhemuka, ubupfura n’ubwangamugayo, n’ibindi nkabyo yakomeje kugarukaho, haba mu biganiro yatanze no mu nyandiko yanditse.
Abamuzi bazi ko hatashye umugabo. Yatabarutse kuwa 11 Kamena 2010, azashyingurwa i Sacramento kuwa 19 Kamena 2010. Naruhuke mu mahoro !
Shakisha kuri ino site
pa
Umurage wa Professeur Alexandre Kimenyi
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário