
Mark Elliot Zuckerberg yavutse tariki ya 14 Gicurasi 1984, avukira i Dobbs Ferry muri New York. Ni umunyamerika ufite inkomoko y’umuyahudi, ukora amaporogaramu ya mudasobwa akaban’umushoramari. Ni mwene Edward na Karen Zuckerberg. Mark yarerewe i Dobbs Ferry n’ababyeyi be. Nyina ni umuganga naho se akaba muganga w’amenyo. Mark Zuckerberg na bagenziDustin Moskovitz na Chris Hughes nibo bakoze FACEBOOK. Kugera ubu baracyakorana muri Facebook. Yatangiye kwiga programming akiri muto cyane, agashimishwa cyane no gukora porogaramu za mudasobwa, cyane cyane izo gukoresha mu itumanaho tutibagiwe n’imikino. Yize muri Ardsley High School, nyuma ajya gukomereza muri Phillips Exeter Academy. Igihe yari muri Phillips Exeter Academy, yakoze porogaramu yo gufasha abakozi bo mu biro bya se gutumanaho biboroheye ; yakoze indi version nshya y’umukino "Risk" itarabagaho, anakora porogaramu icuranga umuziki izwi ku izina rya "SYNAPSE" yakoreshaga "artificial intelligence" mu kumenya ibyo uyikoresha akunda kumva kenshi.
Microsoft na AOL zagerageje kugura Synapse, bigeretseho kumuha akazi ariko ahitamo kujya kwiga muri HARVARD UNIVERSITY.
"FACEBOOK"
IVUKA RYAYO
Zuckerberg yashyize Facebook kuri interineti tariki ya 4 Gashyantare 2004, abikoreye mu cyumba cye muri Harvard. Igitekerezo cya Facebook cyavuye ku byabaga muri Phillips Exeter Academy, aho byari umuco ko buri mwaka hasohoka igitabo gikubiyemo
amafoto y’amasura y’abanyeshuri, abarimu ndetse n’abandi bakozi cyitwaga "FACEBOOK". Facebook yatangiye ari nk’ikintu cyo muri Harvard gusa, kugera ubwo yiyemeje ko igera no mu yandi mashuri, abifashwamo na Dustin Moskovitz babanaga mu cyumba. Babanje kuyohereza muri Stanford,Dartmouth, Columbia, Cornell na Yale ndetse n’andi mashuri afitanye umubano wihariye na Harvard.
Mu mpeshyi, bari bamaze kuyigeza ku mashuri mirongo ine n’atanu kandi ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bayikoresha. Muri Harvard, Zuckerberg yari umunyamuryango wa Alpha Epsilon Pi.
KWIMUKIRA MURI CALIFORNIA
Zuckerberg, Moskovitz na bamwe mu nshuti zabo, bimukiye i Palo Alto muri California. Bakodesha akazu gato kabaye gakora nk’ibiro. Muri iyo mpeshyi, Zuckerberg yaje guhura na Peter Thiel wahise ashoramo imari. Nyuma gato, muri iyo mpeshyi nibwo babonye ibiro byabo bya mbere. Zuckerberg avuga ko icyo gikundi cyashatse gusubira i Harvard nyuma y’iyo mpeshyi, birangira bahisemo kwigumira muri California. Kugera kuri uyu munsi, ntago Zuckerberg yari yasubira muri Harvard nk’umunyeshuri.
NEWS FEED
Tariki ya 5 Nzeli 2006, nibwo Facebook yatangije News Feed, yari igamije kumenyesha buri muntu uyikoresha icyo inshuti ze zihugiyemo kuri Facebook muri iyo minsi. Abatari bake barayirwanyije, bavuga ko itari ngombwa.
FACEBOOK PLATFORM
Tariki ya 24 Gicurasi 2007, Zuckerberg yashyize ahagaragara Facebook Platform, yari igamije gufasha abandi bantu bakora amaporogaramu kuba bagira social applications bakora, zakongerwa kuri Facebook. Ibi byanyuze abantu benshi muri abo bakora amaporogaramu, ku buryo mu byumweru bike, hari social applications zari zamaze gukorwa ndetse zinafite abazikoresha benshi cyane. Muri iki gihe, hari abantu barenga ibihumbi magana ane bakora ayo ma applications ku isi hose.
Kuri 23 Nyakanga 2008, Zuckerberg yongeye gushyira ahagaragara Facebook Connect, ikaba iyi yo ari version ya Facebook Platform yo gukora social applications ku zindi mbuga za interineti.
FACEBOOK BEACON
Tariki ya 6 Ugushyingo 2007, mu gikorwa cyari cyabereye i Los Angeles, Zuckerberg yatangaje ubundi buryo bushya bwo kwamamaza . Muri iyi porogaramu, igice kimwe cyayo cyatumaga abakoresha Facebook bashobora gusangira amakuru n’inshuti zabo bishingiye ku byo barimo bakora ku zindi mbuga za interineti.
Urugero ni nkaho umucuruzi wa eBay, yashoboraga gutuma inshuti ze zo kuri Facebook zimenya ibicuruzwa bafite, zibimenyeye muri NEWS FEED twabonye haruguru. Iyo porogaramu ntiyabashije gukomeza kuko yahuye n’ikibazo cyuko hari abantu baba badashaka ko abandi bapfa kubamenyera ibintu. Zuckerberg na Facebook ye, ntibabashije gukemura icyo kibazo mu maguru mashya, bituma ku ya 5 Ukuboza 2007, Zuckerberg ubwe yandikira ubutumwa abakoreshaga Facebook mu rwego rwo kubiseguraho.
MU BIBAZO NA ConnectU
Divya Narendra, Cameron Winklevoss na Tyler Winklevoss biganye na Zuckerberg muri Harvard, batangiye kuvuga ko yabibye igitekerezo ku rubuga rwabo rwa interineti ConnectU. Mu 2004 bakoze ikirego ariko kuri 28 Werurwe 2007 nticyahabwa agaciro . Ikirego cyongeye gusubirwamo nyuma gato, muri U.S District Court i Boston muri Massachussets, umunsi wo kucyumva ushyirwa ku ya 25 Nyakanga 2007. Iki nacyo nticyaba cyujuje ibisabwa, uwaburanishaga aha uruhande rwaregaga uburenganzira bwo guhindura uburyo. Ku ya 25 Kamena 2008, urubanza ruraba, Facebook yemera
gutanga miliyoni 65 z’amadolari y’amanyamerika mu kurangiza urubanza.
Ugushyingo 2007, ku rubuga rwa interineti rw’ikinyamakuru 02138 cya Harvard, hagaragayeho impapuro ziriho nimero y’ubwishingizi ya Zuckerberg, aho ababyeyi be batuye ndetse n’umukobwa w’inshuti ye aho atuye. Facebook yareze ishaka ko izo mpapuro zivaho ariko ntiyatsinda.
FORBES
Mu 2008, Forbes yashyize Zuckerberg ku mwanya wa 321 mu bantu bakize kurusha abandi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika na miliyari 1.5 z’amanyamerika. Niwe muntu muto kurusha abandi umaze kugaragara ku rutonde Forbes 400. Mu 2009, byavuzwe ko
ubutunzi bwe bwamanutse bukaba buri munsi ya miliyari 1.
Gushora imari kwa MICROSOFT muri Facebook.
Kuri 24 Ukwakira 2007, Facebook Inc. yagurishije 1.6% kuri Microsoft Corp. kuri miliyoni 240 z’amanyamerika, ku mpamvu zo kurwanira isoko ryo gushakashaka kuri interineti na nimero ya mbere muri byo Google. Abakurikiranira hafi iby’ubukungu bavuga
ko Microsoft ishobora kuba yarahahombeye.
UBUZIMA BUSANZWE.
Uretse kuba ari umuherwe ari muto cyangwa ari igitangaza mu ikoranabuhanga, ni umuhungu nk’abandi bose kuko nawe arakunda, akaba afite umukobwa w’inshuti bahuriye i Harvard witwa Priscilla Chan. Mu 2007, uyu Priscilla yarangije kwiga ajya
kwegera umukunzi we i Palo Alto.
Shakisha kuri ino site
pa
Mark Zuckerberg ni muntu ki
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário